skol
fortebet

Umuhanzikazi Miley Cyrus yashyize hanze amashusho ateye isoni [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Miley Cyrus yongeye gushyira hanze Video yaciye ibintu hirya no hino aho nyuma ya Wrecking ball yagaragayemo yambaye ubusa buri buri,yongeye gushyira hanze iyitwa Nothing Breaks Like a Heart agaragaza ikibuno cye.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi ukiri muto ariko ukunze guca igikuba,yagaragaye muri aya mashusho yurira intebe yari yicayemo atwaye imodoka ajya mu ntebe z’inyuma zayo hanyuma ikibuno cye kijya hanze none byatumye benshi bacika ururondogoro.

Iyi ndirimbo Nothing Breaks Like a Heart yafatanyije na Mark Ronson yatangiye guca ibintu ku mateleviziyo atandukanye kubera iyi myambarire y’uyu muhanzikazi w’imyaka 26.

Muri aya mashusho Miley Cyrus aba atwaye imodoka ikurikiwe n’izindi za polisi ziri kumwirukaho,abagenzi bari kumuha amashyi menshi nyuma nibwo yurira intebe yari yicayemo,akareba inyuma ikibuno cye kigaragara.

Abakunzi ba Miley Cyrus benshi babinyujije kuri Twitter,bamugaragarije ko bakunze iyi ndirimbo ndetse bamubwira ko ari nziza cyane.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa