skol
fortebet

Umuhanzikazi Miley Cyrus yatandukanye n’umugabo we batamaranye byibura n’umwaka

Yanditswe: Monday 12, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Miley Cyrus wamamaye cyane mu njyana ya Pop muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yamaze gutandukana n’umugabo we Liam Hemsworth nyuma y’amzi Icyenda yonyine bari bamaze bakoze ubukwe.

Aba bombi bemeye kubana nk’umugore n’umugabo mu Ukuboza 2018.

Sponsored Ad

Nk’uko ikinyamakuru People cyabitangaje, cyanditse ko abahagarariye aba bombi bashimangiye ko bahisemo gutandukana ngo buri wese yiyiteho ndetse anite ku kazi ke.

Inkuru zo gutandukana kwa Miley Cyrus zatangiye kugarukwaho cyane ku wa Gatandatu ubwo Miley yashyiraga ifoto ku rubuga rwa Instagram atambaye impeta y’ubukwe.

Cyrus na Hemsworth bahuye mu 2009 mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘The Last Song’.

Mu rukundo rwabo bagiye bashwana bakongera bakiyunga. Mu 2012 uyu mugore yambitswe impeta y’urukundo, nyuma y’umwaka baratandukana, mu 2015 bongera kwiyunga.

Mu Ukuboza 2018 nibwo Miley Cyrus w’ imyaka 26 na Hemsworth ufite imyaka 29, barushinze, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Destiny Hope Cyrus wamenyekanye cyane nka Miley Cyrus mu muziki, yakoze indirimbo zizwi zirimo “Wrecking Ball”, “Adore You”, “We Can’t Stop”, “Malibu” n’izindi. Yakoze album zirimo “Hannah Montana” (2006), “Breakout” (2008), “Bangerz” 2013 n’iheruka yise “Younger Now” (2017).

Ibitekerezo

  • Impamvu ingo millions nyinshi zitandukana muli iki gihe,nukubera ko abenshi n’ubundi baba barasambanye mbere yuko bakora ubukwe.Ikindi gitanya abantu ni Pornography.Ukongeraho yuko abantu batita ku nama z’abashakanye dusanga muli Bible:Gukundana,kubabarirana,kwiganirana,etc...
    Niba abantu bumviraga amategeko y’Imana dusanga muli Bible,iyi si yagira amahoro,ibi byose bikavaho burundu:Intambara,gutandukana kw’abashakanye,ruswa,akarengane,etc...
    Tujye dushaka imana cyane,tuyumvire,twe kwibera mu gushaka ibyisi gusa,etc...,niba dushaka ko Imana izaduha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa