skol
fortebet

Umuhanzikazi muri Uganda yambuwe inkweto ku rubyiniro n’umushyushya rugamba [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Spice Diana yambuwe inkweto n’umusore witwa MC Kats ukora akazi ko gususurutsa abantu.

Sponsored Ad

Mu gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru Taliki ya 21 Ukwakira 2018 ,nibwo umuhanzikazi Spice Diana yarafite igitaramo kiswe Purple Party concert cyabereye ahitwa Hoima aho cyari cyayobowe n’umushyushya rugamba uzwi nka MC Kats.

Mu gitaramo rwagati ubwo uyu muhanzi yaririmbaga indirimbo yise Ndi Mu Love uyu mushyushya rugamba yasabye Dj ko yazimya umuziki maze abwira Diana ko yambaye inkwto ihenze niko guhita amubwira ngo ntiyashobora kubaho abona abahanzi bambara ikweto nziza zihenze nawe akishakira ubuzima ibi byose akaba yabivugaga arimo kuzimwambura.

Uyu musore amaze kuzimukura mu birenge yahise avuga ngo ninsanga zitankwira ndahita nzimusubiza gusa nsanze nzinkwira ndahita nzitwara , yahise azipima asanga ziramukwira niko guhita ava ku rubyiniro azitwaye asiga uyu mukobwa yambaye amasogisi ku rubyiniro.

MC Kats yahise ava kurubyiniro aragenda mu gihe uyu muhanzi yabuze wamusore niko guhita ajya mu imodoka arajyenda gusa ibi bikaba byafatwaga nko gusetsa abantu gusa ngo byarangiye bibaye impamo kko ababonye uyu musore bemej ko yahise azambara.

Uyu muhanzi abinyujije kuri Instagram yashizeho amashusho agaragaza uyu musore amwambura inkweto avuga ko yazitwaye.amakuru yandi avugako uyu musore Atari ubwambere atwaye ibintu bihenze kuko ubwo umuhanzi Sean King Ston aheruka muri Uganda yamutwaye isaha ihenze.

Mc Kats watwaye inkweto z’umuhanzikazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa