Umuhanzikazi Nina wo mu itsinda ’Charly na Nina’ yavuze umusore yifuza mugihe mukuru we yahishuye impamvu ituma atarabona umukunzi[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 13 July 2019 Yasuwe: 4778

Umuhanzikazi Muhoza Fatuma wamamaye nka Nina ni umwe mu banyempano bakunzwe hano mu Rwanda, Nina abarizwa mu itsinda ry’abakobwa 2 rya “Charly na Nina”,ubu atangazako atarabona umukunzi ariko akomeje gusenga cyane ngo amubone.

Ni nyuma y’ Ibi birori byo kwizihiza isabukuru ye ku myaka yagize ibanga byabereye mu mujyi wa Kigali,Nina yari yatumiye inshuti ze zirimo izo bahujwe na muzika, inshuti ze mu buzima busanzwe ndetse n’abo mu muryango we barimo abavandimwe be, kimwe n’umubyeyi we. Ariko kandi hari hanitabiriye abahanzi banyuranye b’inshuti z’uyu muhanzikazi barimo Uncle Austin, Bruce Melody, Dj Marnaud, Dj Pius na Amalon.

Nina aganira n’itangazamakuru yabajijwe ikibazo cyo kuba yikatanye umutsima ahita ahishura ko ari gusenga Imana ngo uyu mwaka ube uwa nyuma yikatana umutsima.

Nina ati “ndi gusenga cyane umwaka uri imbere ntabwo nzikatana umutsima nkomeje gusenga , ubu ndi single nta mukunzi”. Abajijwe umusore yifuza uko yaba amaze , ati” umusore twakundana icyo nashingiraho ni ukuba akunda Imana , nta sura yo kuruhu nakwitaho cyangwa ngo abe mugufi cyangwa muremure simbyitaho”.

Mukuru wa Nina muri ibi birori , yavuze ko Nina kuba atarabona umukunzi si ikibazo ahubwo ni isaha y’imana itaragera ngo nigera azamubona kubera Imana.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kanye West yatunguranye aza imbere ya Jay-Z ku rutonde rw’Abaraperi 20...

Ni ku urutonde rushya rugaragaza abaraperi bakize kurusha abandi ku Isi...
20 September 2019 Yasuwe: 1222 0

Umuraperi Fireman mu rubyiruko 1,678 rwasoje amasomo rwari rumazemo umwaka...

Umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman, wagiye yiyita Godson,...
20 September 2019 Yasuwe: 1227 0

Ndimbati waciye ibintu kubera kwambara ingutiya y’abagore yahishuye ko hari...

Ni nyuma y’iminsi mike Umukinnyi wa Filime nyarwanda , Ndimbati agaragaye...
20 September 2019 Yasuwe: 3291 1

Reba ingamba Wema Sepetu na Hamisa Mobeto bafashe nyuma yo gutandukana na...

Abakobwa babiri Hamisa Mobeto na Wema Sepetu bakomoka muri Tanzania,...
20 September 2019 Yasuwe: 3303 0

Ali Kiba yavuze ku bivugwa ko urugo rwe rugeze aharindimuka nyuma y’umwaka...

Umuhanzi ukundwa na benshi muri Tanzania,Ali kiba yatangaje ko we n’umufasha...
20 September 2019 Yasuwe: 2125 0

Rwabuze gica hagati ya Bruce Melodie na Sunny bapfa indirimbo...

Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi Sunny yashyize ahagaragara avuga ukuntu...
19 September 2019 Yasuwe: 4509 1