Umuhanzikazi nyarwanda Alyn Sano yashimishijwe n’amagambo akomeye umunyabigwi Yvonne Chaka Chaka yamuvuzeho[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 7 June 2019 Yasuwe: 1084

Yvonne Chaka Chaka umuhanzikazi w’icyamamare muri Afurika ndetse no hanze yayo yatangaje ko akunda umuririmbyi w’Umunyarwanda Aline Shengero Sano [Alyn Sano] bahuriye mu gitaramo uyu Chaka Chaka aherutse gukorera mu Rwanda.

Nyuma yo kubona ubu butumwa Yvonne Chaka Chaka yanditse ku rubuga rwa Twitter , Alyn Sano byamurenze nawe amusubiza avuga ko ari iby’agaciro kandi nawe ngo yifuza kuzahura na we akamushimira kuba amwiyumvamo.

Chaka Chaka aheruka mu Rwanda mu 2018. aho yari yitabiriye igitaramo yari yatumiwemo n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kakooza Nkuriza Charles [KNC] wamuritse alubumu yise ‘Heart Desire’. Yahuriye ku rubyiniro n’umuhanzi Bruce Melodie, Israel Mbonyi ndetse na Alyn Sano.

Chaka Chaka yavuze ko akunda Alyn Sano biturutse ku mashusho agaragaza indirimbo yaririmbanye na Aly Sano muri iki gitaramo twavuze haruguru.

Alyn Sano yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kuba Chaka Chaka yaratangaje ko yanyuzwe n’urwego rw’umuziki we avuga ko ari ibintu byamuteye imbaraga zo gukomeza gukora uko ashoboye dore ko nub wo yakuze yumva azava umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko nyuma yo kuvumbura impano imurimo yifuje kuzagera ikirenge mucya Yvonne Chaka Chaka ufatirwaho icyitegererezo na benshi muri Afurika.

Yvonne Chaka Chaka umwaka ushize yataramiye abaturarwanda gitaramo yari yatumiwemo na KNC ubwo yamurikaga Album ye. Muri icyo gitaramo Chaka Chaka yaririmbanye indirimbo na Alyn Sano yitwa ‘I am in love with a dj’ ni iye ariko Sano yamusabye ko bayiririmbana nawe arabimwemerera.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Vinka umuhanzikazi wo muri Uganda yihanije umunyamakuru wapfukamye hasi...

Umuhanzikazi Vinka ukomoka mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa Mbere taliki...
23 July 2019 Yasuwe: 1421 0

Umubyeyi ubyara Miss Mwiseneza Josiane yapfiriye muri Uganda

Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe mu mwaka wa 2019 (Miss...
23 July 2019 Yasuwe: 3425 0

Wa muhanzi w’umwana muri Uganda yatangiye guhabwa ibihembo mpuzamahanga

Umuhanzi w’umuraperi ukiri muto muri Uganda,yatangiye kwegukana bimwe mu...
23 July 2019 Yasuwe: 1153 0

Umuraperi P-Fla yamennye amabanga menshi yari yihishe mu rukundo rwe na...

Umuraperi P Fla umaze amezi agera kuri arindwi avuye muri gereza ya...
23 July 2019 Yasuwe: 1782 0

Zari yagiriye inama ikomeye mukeba we Tanasha utwite inda ya Diamond...

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Zari Hassan yabwiye...
23 July 2019 Yasuwe: 2814 2

Tuma Basa inshuti y’akadasohoka ya P. Diddy akaba n’umwe mu bayobora Youtube...

Umunyarwanda uba muri Amerika akaba ari inshuti y’akadasohoka ya P. Diddy,...
22 July 2019 Yasuwe: 2982 0