skol
fortebet

Umuhanzikazi nyarwanda Asinah yagiye yiharaza cyane kwifotoza agaragaza ikimero[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 22, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Mukasine Asinah, umuhanzikazi mu njyana ya Dancehall yagiye yiharaza kwifotoza yambaye umwenda wo kogana ari nako abigenza iyo yifata amashusho, nyuma ayo mafoto agasakara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Sponsored Ad

Mu gihe gito amaze aririmba yagiye asohora indirimbo zacuranzwe ku maradiyo harimo ‘Izubu’, ‘Game Is Over’ ft Neg G The General, ‘Happy’, ‘Mapenzi’ n’izindi.

Kuva umunsi wa mbere akandagiza ikirenge muri muzika, ntasiba mu itangazamakuru rivuga n’iryandika. Yaba inkuru inziza ndetse n’inkuru mbi byose bijyanye n’ubuzima bw’uyu mukobwa zirasomwa.

Amafoto ye menshi agaragaza ikimero asakazwa , ku mbuga nkoranyambaga akoresha by’umwihariko Instagram na Snapchat akunze gushyiraho amashusho yigaragaza nk’uwasagutswe n’umunezero.

Muri iyi minsi ariko asigaye yibanda cyane mu kwereka abamukurikira [barenga ibihumbi 24 kuri Instagram] amafoto yambaye bikini ubundi akiyerekana abyinira mu mazi yambaye utwenda two kogana atigisa ibibuno.

Amafoto Asinah ashyira hanze agaragara nkashotora igitsinda gabo, kuko akunze kwifotoza agaragaza bimwe mu bice by’umubiri nk’amatako, kwambara ubusa mu rwogero n’andi atandukanye.

Bamwe mu bakunze kwandika kuri aya mafoto, uyu muhanzikazi aberaka batangaza ko umukunzi we yahombye abandi bakavuga ko ‘ashobora kuba yari yarabereye umutwaro uwo bahoze bakundana Riderman’ abandi bakamubwira ko yifotoza atya agamije gucumuza abagabo no kwerekana ko ari mwiza. Ibi byose, nta kintu Asinah asubiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa