skol
fortebet

Umuhanzikazi Nyarwanda Liza Kamikazi yatangaje ibyo ahugiyemo nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi maze agatangira umurimo w’Imana(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi Umuhire Solange uzwi mu buhanzi nka Liza Kamikazi, yatangaje ko abakunzi be abahishiye byinshi nubwo akizitirwa n’inshingano z’urugo n’akazi akora.
Liza Kamikazi avuga ko kuba atari kugaragara mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana kandi yari yawinjiyemo akomeje, biterwa ahanini no kugira izindi nshingano zirimo iz’urugo n’akazi. Aganira na IBYISHIMO,Liza yagize ati: “Abakurikirana ibikorwa byanjye barabizi ko mfite inshingano z’urugo n’akazi nkora, gusa hari n’ibindi bikorwa byiza (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Umuhire Solange uzwi mu buhanzi nka Liza Kamikazi, yatangaje ko abakunzi be abahishiye byinshi nubwo akizitirwa n’inshingano z’urugo n’akazi akora.

Liza Kamikazi avuga ko kuba atari kugaragara mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana kandi yari yawinjiyemo akomeje, biterwa ahanini no kugira izindi nshingano zirimo iz’urugo n’akazi.

Aganira na IBYISHIMO,Liza yagize ati: “Abakurikirana ibikorwa byanjye barabizi ko mfite inshingano z’urugo n’akazi nkora, gusa hari n’ibindi bikorwa byiza mbategurira birimo na Album [ …] numva ntahita ntangaza amakuru arambuye yabyo aka kanya , mu minsi micye nzabibagezaho.”

Umunyamakuru amubajije niba yarinjiye muri Gospel akomeje koko, Liza yemeje ko yinjiye mu muri Gospel akomeje kandi ko anabarizwa mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero New Life Bible Church ( Itorero anasengeramo kugeza ubu ).

Liza Kamikazi ubwo yabatizwaga mu mazi menshi

Yagize ati: “ Ndakomeje cyane rwose. Ndetse n’ubu mbarizwa muri Worship Team ( Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ) mu itorero New Life Bible Church, mu rwego rwo gukomeza kwitoza kuramya no guhimbaza Imana.”

Liza wamaze kwinjira mu bahanzi bakora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana, yaraherutse gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere yitwa ‘ Ndaje Data ’.

Indirimbo imeze nk’isengesho avuga ko imuhesha umugisha, akumva ko yanawuhesha n’abandi bayumva .

Liza Kamikazi n’umugabo we w’umuzungu

Liza Kamikazi ni umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo z’urukundo n’izivuga ku buzima busanzwe nka ‘ Nkiri muto’, ‘ Iyizire ft Mike ’, ‘ Kirenga ’, ‘Rahira yaririmbanye na The Ben’ n’izindi nyinshi.

Yaserukiye u Rwanda mu maserukiramuco akomeye y’umuziki , gusa kuri ubu ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa