skol
fortebet

Umuhanzikazi nyarwanda Neza yahishuye ko akundana n’umuhanzi wo muri Nigeria Yemi Alade nawe aha umugisha urukundo rwabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 06, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi Neza Patricia Masozera yeruye ku mugaragaro ko azakundana na Skales kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwabo.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’umwaka amaze akundana n’uyu muhanzi ukomeye muri Nigeria.

Ati “Ibyishimo ku isabukuru ya mbere dukundana mwami wanjye! Skales nishimira amasomo tumaze kwiga. Warakoze kunkunda uruzira imbereka no kuba umufana wanjye w’imena.”

Neza yakomeje avuga ko Skales amaze gufata ibirindiro mu mutima we ndetse bakaba bazakundana kugeza ku ifirimbi ya nyuma y’ubuzima.

Ati “Tuzakundana ubuziraherezo rukundo. Imana yampaye buri kimwe dukeneye kugira ngo tubashe kubaho. Ukora ibishoboka byose ngo wongere unyigarurire iyo hari agakosa wankoreye. Reka dukomeze dutere imbere. Uyu munsi ni uwacu.”

Nyuma y’ubu butumwa, Neza yashyizeho n’amashusho y’umuhanzikazi Yemi Alade na Mr Eazi bavuga ko bishimiye igihe we na Skales bamaranye.

Muri ayo mashusho, Mr Eazi yagiraga ati “Ndifuza kubabwira ngo isabukuru nziza kuri mwe. Warakoze cyane gutuma umuvandimwe wanjye abaho mu mutuzo. Imana iguhe umugisha.”

Yemi Alade nawe yabwiye Neza gukomeza gufata neza umuhungu wabo Skales.

Skales nawe yari yanditse kuri Instagram ashimira Neza ku kuba yihanganira amafuti ye akamubabarira.

Ibitekerezo

  • Abakobwa barambabaza kabisa.Ibisigaye byitwa gukundana,cyacyane mu ba Stars,nta handi bijya kenshi uretse mu busambanyi.Kuba Imana ibitubuza,ntacyo bibabwiye.Nyamara ugasanga bacuranga indirimbo bita ngo ni "iz’Imana".Niyo mpamvu muli Matayo 15:8,Imana ibabwira ngo "banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri ahandi.Imana idusaba gukoresha ubuto bwacu (youth) mu kuyishaka nkuko Umubwiriza 12:1.Ababikora ni mbarwa.Urugero ni baliya basore n’inkumi b’abayehova bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana.Tujye dukoresha ubuzima bwacu mu gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli Paradizo,tubifatanye n’akazi gasanzwe,kandi twirinda gukora ibyo Imana itubuza.Kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,ni ukugira ubwenge buke.Kubera ko ababikora bazabura paradizo.Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi wa nyuma uri hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa