skol
fortebet

Umuhanzikazi Nyarwanda Sunny yabaye iciro ry’umugani muri Rubanda kubera indirimbo yashyize hanze abantu bise ’Poropati’[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 08, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Sunny yasize inkuru imusozi kubera indirimbo yashyize hanze yise Property abantu bahaye akabyiniro ka Poropati kubera udushya tuyirimo.

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Ingabire Sunlight benshi bazi nka Sunny ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bashimisha benshi kubera udushya azwiho mu biganiro agirana n’itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Instagram.

Ni umwe mu bakobwa nanone bakundwa na benshi kubera ko ari umukobwa w’umunyakuri nyuma yo gutanga ubuhamya bw’uko yitukuje bikamugiraho ingaruka aho yanabwiye abakobwa babikora ko ntabyiza byo kwitukuza ngo kuko ubu nawe yicuza cyane impamvu yabikoze.

Mu minsi yashize yatangiye kuvuga ko agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa Property ,iyi ndirimbo yayishyize hanze ifite amashusho benshi bahamya ko ari ku rwego rwo hejuru ,gusa byageze ku ndirimbo [Audio Song] benshi bagwa mu kantu kubera imicurangire y’intanga yayo ndetse n’uburyo iririmbitsemo aho bamwe nybayumvishe batangiye gutebya bavuga ko amafaranga yatanze kuri iyi ndirimbo yapfuye ubusa ngo kuko wagirango yayikorewe n’abantu biga gukora indirimbo [Unprofessional Producers]

Indirimbo kuri ubu imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 50 ,twagerageje kureba bimwe mu bikerezo bitandukanye byashyizwe kuri iyi ndirimbo . Ibi bitekerezo bikubiyemo uko iyi ndirimbo nshya yakiriwe hirya no hino n’abafana be.

REBA HASI BIMWE MU BITEKEREZO BYAYITANZWEHO:

Uwitwa Big Mind yagize ati “Kukwanga ntacyo byamarira kuko ntaho nkuzi ariko kuba nakubwiza ukuri byo ndakeka hari icyo byakumarira n’ubwo waba udashaka kubyumva…urashimishije ariko mu byukuri nta talent yo kuririmba ufite. Gusa big up k’uwakoze iyi video.”

Gogo ati “ Gira ukorane indirimbo na Lucky Fire iyoyo izaba ari umuriro peee..”

Clement “ Nagerageje kumviriza iyi ndirimbo ntacyo numvishe ahubwo ndiymvira ijambo Poropati gusa ese ntuzi kuvuga?”

Niyonzima ati “ Indirimbo nziza ihimbaza Imana, gusa ifite amashusho ashotorana.”

Uwitwa Trey ati “ Ese Sunny indirimbo wayikoreye mu bushinwa?”

Ngabire ati ” komerezaho sunny turanakwikundira nubwo waririmba faux.kdi uteye neza mama.courage ntucike intege birigucamo.”

Diane ati “Sunny numusirimu pee , mbega video yakorewe ahantu heza 🤙 haters muzamwegere mumubaze”

Icyagaragaye nuko iyi ndirimbo yagoye benshi kumenya icyo ivuze ndetse no kumenya ubutumwa yashakaga gutanga muri iyi ndirimbo.

Sunny yatangaje ko iyi ndrimbo mu buryo bw’amashusho yakozwe na Kitja ,mu gihe amashusho yafatiwe mu gihugu cya thailand , gusa magingo aya ntiharamenyekana umuntu wayikoze mu buryo bw’amajwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa