startimes
startimes

Umuhanzikazi nyarwanda Sunny yongeye avuga uburyo yabyaye ari Isugi anavuga ko agiye gufasha abanyarwandakazi kwitukuza[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 10 June 2019 Yasuwe: 3349

Ingabire Sunny, umuhanzikazi akaba n’umunyamidelikazi ukunze kwibera mu gihugu cya Thailand ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye, yavuzwe cyane mu minsi ishize ubwo yatangazaga ko amaze amezi abiri hanze bigatuma yaribagiwe Ikinyarwanda.


Sponsored Ad


Yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera bimwe mu byo akora no mu byo avuga.

Ubu yahembye umufana we amafaranga y’u Rwanda 500.000, agira icyo abivugaho anatangaza byinshi ku buzima bwe birimo uburyo yabyaye ari isugi akaba atazi uwo babyaranye.

Sunny kuri iki Cyumweru, yatangarije itangazamakuru uburyo agiye guhigura umuhigo wo guhemba 500.000 uwarushije abandi kubyina neza indirimbo “Kungora” yakoranye na Bruce Melodie.

Ibi yaraye anabisohoje muri Sun City i Nyamirambo, aho itsinda rya KDP ari ryo ryahawe igihembo, nyuma go guhatanira imbere y’abagize akanama nkemurampaka batatu.

Sunny yatangaje ko iyi ndirimbo imaze kumutwara arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda. agikomeje kuyishoraho andi mu kuyiteza imbere.

Yanagarutse ku yindi mishinga ye irimo indirimbo nshya yise Property, iyi akaba yaranashyize hanze ikirango cyayo akoresheje ifoto yambaye ikariso n’isutiye gusa, ibintu avuga ko atari ukwambara ubusa ndetse ngo binabaye ngombwa asanga kwambara ubusa ntacyo bitwaye.

Sunny yatangaje byinshi ku buzima bwe no ku mishinga ye. Yagarutse ku kuntu abwira abantu ko umwana afite atazi uwo bamubyaranye bakabihakana, nyamara ngo ari ko kuri kwe.

Avuga ko yasamye akiri isugi kandi ngo nta mugabo bari barigeze banegerana, ariko agakeka ko yatwariye inda mu bwogero (Piscine) kuko yakundaga kujyamo kenshi kandi abaganga bakaba baramubwiye ko umugabo asizemo intanga byatuma asama.

Sunny kandi muri iki kiganiro yagarutse ku by’uko yitukuje, asobanura akayabo byamutwaye ndetse ashimangira ko atabyicuza, kandi ngo afite umushinga wo kugeza ku Banyarwandakazi amavuta meza yabafasha kwitukuza bakagira uruhu rusa neza.

Ashimangira ko uko byagenda kose ntacyatuma Abanyafurikakazi batitukuza kubera impamvu zitandukanye. Yavuze kandi ku myambaro ye n’akayabo imutwara, avuga ku mugabo we uba muri Kenya no ku bindi byinshi bitandukanye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zari na Burna Boy begukanye ibihembo bikomeye

Zari Hassan, umuherwekazi w’umugande wibera muri Afruka y’Epfo yegukanye...
14 August 2020 Yasuwe: 846 0

Abanyarwandakazi 5 b’Ibyamamare abenshi baziko ari Abakobwa nyamara...

Uko uruganda rwa showbizz rugenda rutera imbere muburyo butandukanye, ni...
13 August 2020 Yasuwe: 6062 0

Reba amwe mu mafoto utabonye ya Miss Uwizeye Vivine umunyarwandakazi ufite...

Miss Uwizeye Vivine, yabaye Nyampinga w’abakobwa babyibushye mu mwaka wa...
13 August 2020 Yasuwe: 4686 0

Subika Isabukuru yawe niba yarabaye mu gihe cya Guma Murugo Skol izagufashe...

Igikorwa cyo kwiyandikisha muri gahunda ya “Postpone your birthday and...
12 August 2020 Yasuwe: 1262 0

Diamond Platnumz yakoze benshi ku mutima kubera akayabo yahaye umufana...

Umuhanzi umaze kwigarura imitima ya benshi mu gihugu cya Tanzania ndetse no...
12 August 2020 Yasuwe: 6040 0

ShaddyBoo yavuze ku byavuzwe ko ngo yaraye mu buroko

Umunyamiderikazi Mabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo, yateye utwatsi...
11 August 2020 Yasuwe: 5658 0