skol
fortebet

Umuhanzikazi nyarwanda ukorera umuziki we muri Uganda yandagajwe bikabije nyuma yo gufarwa yibye Telefone[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi Gloria Ingabire uzwi ku izina Pretty Glo ukora umwuga wo kuririmba mu gihugu cya Uganda,yandagajwe nyuma yo gufatwa yibye telephone ahitwa Ham shopping mall Nakivubo.

Sponsored Ad

Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda by’umwihariko uwitwa MC KATS uvuga ko yari ahibereye ayo mahano aba,abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yemeje ko mu gitondo cy’uyu wa mbere taliki 4 Werurwe 2019 Ingabire yafashwe yibye telephone y’umugenzi arandagazwa.

Ati”Sintanze aya makuru ngamije kumenyekana cyangwa ngo nibasire mugenzi wanjye.Birababaje,…Pretty Glo yadukojeje isoni yafashwe yibye telephone.Ni kenshi ngaragaza ko Uganda abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge bikaze bizajya biabatamaza kandi byangiza n’ubuzima bwanyu.”

Uyu mutangabuhamya yemeza ko ubujura bwatewe nuko akoresha ibiyobyabwenge.Andi makuru avuga ko n’umugabo we yaherukaga gufatwa yiba mu mujyi wa Kampala.

Inkuru dukesha Newtimes ivuga ko Gloria Ingabire mu buhanzi ukoresha amazina Pretty Glo ari umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda avuka i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yerekeje muri Uganda ahagana 1997. Azwi mu ndirimbo zinyuranye ” Umpora ku Mutima, Ndagukunda iyakunzwe cyane yitwa Wanna Get High Privately.

Ibitekerezo

  • noneho akora imyuga myinshi umuziki n’ubujura hahahaha Afande Kabarebe ati mujya guhunahuna iwanyu mwahabuze iki coma musosi glo

    Abangaba hamwe nababa bagiye gukora ubutasi bo bajye babahonda banabafunge ntakibazo kuri jye gusa inzirakarengane ziba zigiye gupagasa bajye bazireka.Kuko gupagasa muri Uganda abanyarwanda twarabikeneye kandi turacyabikenera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa