Umuhanzikazi nyarwanda w’icyamamare yatunguranye agaragara asomana mu buryo budasanzwe n’umukobwa mugenzi we avuga n’icyamuteye kubikora[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 19 January 2019 Yasuwe: 3550

Ingabire Deborah uzwi cyane mu muziki nka Marina umwe mu bahanzikazi bigaragaje cyane mu mwaka ushize wa 2018, yatunguranye ashyirahanze ahagaragara amshusho asomana umunwa ku munwa nundi mukobwa mugenzi we aba mukurikira bibaza byinshi kuri aya mashusho.

Uyu mukobwa urangwa n’udushya twinshi mu muziki ,ku rubyiniro cyangwa hanze yawo , mu ijoro ryo ku wa Gatanu, yashyize kuri Instagram amashusho arigusomana n’undi mukobwa mugenzi we, umunwa ku wundi inshuro eshatu.

Nkuko bigaragara kuri aya mashusho bigaragara ko yafashwe tariki ya 01 Mutarama 2018 i saa cyenda z’amanywa n’iminota 51. Ibi byatumye uyu mukobwa yibazwaho byinshi, bamwe batangira gukeka ko uyu muhanzikazi yaba akundana nabo bahuje ibitsina, bimwe bita ubutinganyi.

Gusa kuruhande rwa Marina we yavuze ko uriya mukobwa basomanye ari murumuna we, kandi kuri we ngo ibyo yakoze yumva nta gitangaza kirimo ngo kuko atakundana n’abakobwa bagenzi be, akeneye umukunzi yashaka umuhungu nkuko Imana yabigennye.

“Uriya ni murumuna wanjye, nta birenze ni ibintu bisanzwe, nuko ahubwo abantu babigize ibintu birenze. Kuba wasomana n’umuntu byongeye ari murumuna wawe, gusomana ni umuco.”

“Ntabwo nkundana n’abakobwa kuko nanjye ndi umukobwa, nshaka gukundana nakundana n’abahungu kuko niko Imana yabishyizeho ntabwo nakundana n’abakobwa bagenzi banjye.”

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble k

    iyo muvuga icyamamare mubivuga mushingiye kuki?? muzambwire ireme mukurikiza ubuse tuzavuga ngo first lady n’icyamamare cyangwa Louise hanyuma tuvuge ngo na Marina ni icyamamare mubuhe buryo ??nibarizaga hatagira inkurikiza ibitutsi

    4 months ago

Inzindi nkuru

Deborah umukobwa wa Apôtre Masasu agiye kurongorwa na Dr Musafiri...

Imfura ya Apôtre Joshua Masasu, Deborah Uwamahoro Masasu agiye kurushingana...
22 May 2019 Yasuwe: 6163 0

Kidum yagiriye inama Marina yo kureka amatiku n’abahanzikazi bagenzi be...

Kidum Kibido Kibuganizo umwe mu bahanzi bakomeye hano mu karere ka Afurika...
22 May 2019 Yasuwe: 2536 0

Producer Junior waciwe akaboko nyuma y’impanuka yakoze yagaragaye ari mu...

Umuhanzikazi Oda Paccy uzwi cyane mu njyana ya Hip-Hop na Producer Junior...
22 May 2019 Yasuwe: 6326 0

Umuraperi Riderman yavuze impamvu itangaje yatumye afana ikipe ya Rayon...

Umuraperi Riderman uri mu batangije injyana ya Hip Hop mu Rwanda,yatangaje...
21 May 2019 Yasuwe: 5115 0

Neymar Jr yabuze mu birori bikomeye by’ikipe ya Paris Saint-Germain yagiye...

Hasakaye amafoto abandi bashyira mu majwi umukinnyi Neymar nyuma yo kubura...
21 May 2019 Yasuwe: 5498 0

Diamond yibasiwe bikomeye n’umusore uvuga ko yamutwaye Tanasha

Umusore utatangajwe amazina yagarutse mu matwi ya benshi nyuma yuko...
21 May 2019 Yasuwe: 4374 1