Umuhanzikazi nyarwanda wari ufungiye gucuruza abakobwa yavuze ibyo gereza yamwigishije[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 1 May 2019 Yasuwe: 2465

Momo yatangaje ko umwaka amaze afungiwe muri gereza ya Muhanga yahigiye ibintu byinshi birimo kubana n’abantu bose ndetse ko mu buzima ibintu byose bishoboka.

Umunyarwandakazi Mbabazi Maureen uzwi nka Momo yari amaze igihe kitari gito afungiwe muri gereza ya Muhanga, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2019. yafunguwe nyuma yo kurangiza igifungo yakatiwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda dukesha iyi nkuru yatangaje ko nubwo asohotse gusa akirimo kujurira kugirango ahanagurweho icyaha cyo gucuruza abantu [Human Trafficking] yaregwaga.

Aha yatangaje ko ibyamubayeho nubundi byari kumubaho kuko ngo yafatiwe i Kanombe ku kibuga cy’indege ubwo yarajyanye n’inshuti ye hanze,ngo yaje kubazwa niba uwo mukobwa bari kumwe yasabye uruhushya aza gusubiza ko ntarwo afite kuva ubwo ngo yahise ajyanwa gutyo.

Ngo mu gihe cy’umwaka amaze muri gereza yahigiye ibintu byinshi birimo kubana neza n’abantu bose ndetse ngo yahigiye ko buri kintu cyose mu buzima gishoboka.

Yagize ati “ Nizeyo kubana n’abantu bose ,nizeyo ko ibintu byose bishoboka uyu munsi ushobora kuba umeze neza ejo hakaza ubundi buzima ejo bigahinduka[ …] ni byinshi mfite muri njyewe nyine sinzi uko nabigusobanurira.”

Yasoje ashimira RSS ati “RSS ni abantu beza cyane barambaniye ntago nigeze ngira ubuzima bubi urambona nawe [..]” yaboneyeho kubwira abakunzi b’umuziki we bose ko agarutse bushya kandi afite bimwe mu bihangano yasize mu nzu zitunganya umuziki agiye gushyira hanze mu gihe cya vuba.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusaza Tito Rutaremara akaba na Senateri yagize icyo avuga ku bakobwa...

Umusaza w’ inararibonye mu Rwanda Tito Rutaremara akaba n’ Umusenateri mu...
18 July 2019 Yasuwe: 1085 0

R. Kelly yanze gutanga amande y’akayabo k’amafaranga y’u Rwanda yaciwe ahitamo...

Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Leta Zunze Ubumwe za...
18 July 2019 Yasuwe: 604 0

Imibyinire y’umuhanzikazi wo muri Uganda ’Nwagi’ yabyinnye atsirita ikibuno...

Umuhanzikazi Winnie Nakanwagi uzwi nka Winnie Nwagi ubarizwa muri Label ya...
17 July 2019 Yasuwe: 5086 0

Umunyamidelikazi Naomi yahungabanyije imbuga nkoranyambaga nyuma yo...

Umunyamidelikazi w’umwongereza Naomi Campbell yavugishije benshi ku mbuga...
17 July 2019 Yasuwe: 6475 1

Johnny Clegg umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika y’Epfo wamamaye cyane mu...

Johnny Clegg umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika y’Epfo n’ahandi hatandukanye...
17 July 2019 Yasuwe: 1215 2

Igitaramo Mimi Mirage yatumiyemo Tiwa Savage ari nacyo azahuriramo bwa...

Ni nyuma y’inkuru zagiye zivugwa cyane hano mu Rwanda aho Mwiseneza Josiane...
17 July 2019 Yasuwe: 2670 0