Rihanna yerekanye ku nshuro ya Kabiri “Savage X Fenty Vol. 2” mwijoro ryakeye, ni ibirori byari byiganjemo udushya gusa, yamuritse imyambaro y’abagabo ndetse n’iy’abagore higanjemo cyane iyo kurimbana mu birori.
Uyu ni umwaka wa Kabiri, Rihanna ategura ibirori byo kwerekana imyambaro yamwitiriwe.
Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu benshi bari baje kwihera ijisho, ibishya Rihanna yari abafitiye kuri uyu munsi.
Muri ibi birori icyatunguranye cyane bitandukanye n’abandi banyamideli berekana imyambaro, ni uburyo muri iyi myambaro ya Rihanna yari higanjemo imyenda igaragaza ubwambure, igizwe n’amakariso n’amasutiya atobaguye.
Rihanna yatangaje ko iyi myambaro yarikoreye abanyabirori n’abandi bantu bose ngo bakunda kwambara imyambaro itanga ubwisanzure.
Mu kwerekana iyi myambaro, habaye n’igitaramo cyagaragayemo abahanzi bakomeye muri Amerika barimo Miguel, Big Sean, Travis Scott, Bad Bunny, Ella Mai, Rosalia, Mustard, na Roddy Rich.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter