Umuhanzikazi Rose Muhando yatangaje ubugome yakorewe n’uwari umuhagarariye amuhoye ko yanze ko baryamana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 October 2019 Yasuwe: 3635

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka muri Tanzania,Rose Muhando, yatangaje ko ibyavuzwe ko yabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse akorana n’amashitani byaturutse ku wahoze ari umujyanama we[ manager] wababajwe nuko yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina.



Mu kiganiro kirekire yagiranye na Radio Citizen mu kiganiro cyayo cyitwa Jambo Kenya show ku munsi w’ejo mu gitondo,yavuze ko amakuru y’uko yabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse akorana n’amashitani yagiye hanze ari ibinyoma byakwirakwijwe n’uwahoze ari umujyanama we washatse ko basambana akabyanga.

Muhando yagize ati “Nanze kuba imbata y’ubusambanyi,simbishaka na gato.Uwahoze ari Manager wanjye yashakaga kuntwara ibintu byanjye,agerageza kunsiga isura mbi kuko namwanze.Imana yakomeje kubana nanjye kuko izi igihe nzamara.”

Muhando yavuze ko ubuzima bwe bwigeze kujya mu byago,ubwo abantu bari bihishe inyuma yo gusubira inyuma kwe bamutungaga imbunda bakamutegeka gukora ibikorwa bibi atabishaka.

Yagize ati “Bantunze imbunda ku mutwe,bantegeka gukora ibintu ntavugira hano kuri Radio.”

Muhando yavuze ko atazibagirwa ukuntu pasiteri James Ng’ang’a yamuhamagaye akamusaba ko yamusengera akamukuramo amadayimoni muri video yaciye ibintu mu minsi ishize.

Rose Muhando yavuze ko indirimbo yise Kenya Ulindwe yayikoze ashaka gushimira abanya Kenya bamufashije barimo na perezida Uhuru Kenyatta.

Rose Muhando yihakanye umuririmbyi wo muri Tanzania witwa Essau Amani uherutse gutangaza ko ari nyina aho yemeje ko nta mwana afite uririmba bose biga.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sheebah Karungi yizihije isabukuru ye y’amavuko mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Umugandekazi Sheebah Karungi, arikwizihiza isabukuru y’Imyaka 30 amaze...
11 November 2019 Yasuwe: 4266 0

Diamond Platnumz yerekanye Imodoka 3 zihenze yaguze harimo iye,iya Mama we...

Ku wa gatanu ubwo umuhanzi Diamond Platnumz yajyaga kureba ahari kubera...
11 November 2019 Yasuwe: 4824 0

Lady Gaga yise abanyamakuru ibigoryi kubera ibyo bamutangajeho

Umuhanzikazi w’umunyamerika Stefani Joanne Angelina Germanotta wamamaye nka...
11 November 2019 Yasuwe: 1307 0

Tom Close yashyize hanze ifoto afata nk’iyibihe byose-IFOTO

Ku wa 7 ugushyingo 2019 ubwo Umuhanzi Tom Close yitabiraga hamwe n’abaganga...
10 November 2019 Yasuwe: 5971 0

Meddy yashimishijwe n’abanya-Tanzania mu gitaramo cya Wasafi...

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert [Meddy], umuririmbyi umaze kubaka ibigwi mu mu...
10 November 2019 Yasuwe: 2135 0

Kidum kubera ibirori yakorewe n’abafana be byatumye atekereza kucyemezo...

Umuhanzi Jean Pierre Nimbona [Kidum],ukunzwe cyane mu karere ka Afurika...
10 November 2019 Yasuwe: 2717 3