skol
fortebet

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yandagarijwe n’abafana mu gitaramo yakoreye Nyege Nyege bamwe bavuga ko imyambarire ye ari iyo kubatera umwaku

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Sheebah Karungi wamamaye cyane mu muziki wo muri Uganda, yananiwe gushimisha abitabiriye igitaramo cyabereye Nyege Nyege, batangira kumuha inkwenene bamwita umuririmbyi utazi icyo gukora ku rubyiniro.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi yari amaze igihe ategerejwe n’abatari bake, nk’umuhanzi wagombaga kubataramira mu gitaramo cy’iserukiramuco ryabereye ahitwa Nyege Nyege mu gace ka Jinja, umubare w’abakunzi b’umuziki batari bake bacyitabira ku bwinshi.

Ubwo Sheebah yari ari ku rubyiniro, yakoresheje uburyo bwose agerageza gushimisha abakunzi be bamuhanze amaso,birangira ntacyo bitanze.

Bamwe batangiye ku munenga ku ikubitiro ubwo yageraga ku rubyiniro bagatangira kwiyamira bavuga ko imyambarire ye ariyo kubatera umwaku ahubwo ko atariyo gutuma bishimana nawe mu njyana nziza y’umuziki.

Nk’uko bimaze igihe bicicikana mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Sheebah amaze iminsi aterana amagambo na mugenzi we Cindy Sanyu nawe ukorera umuziki muri Uganda.

Cindy yavugaga ko Sheebah Karungi atazi kuririmba ko agomba kumwegera akamwereka uko baririmba. Icyo gihe Sheebah nawe yatangaje ko Cindy nawe agomba kumwegera akamwereka uko abandi biteza imbere bakagira ibikorwa remezo bifatika kuburyo nawe ashobora kwiyubakira inzu nziza.

Ibi kanadi abitabiriye igitaramo cyabereye ahitwa Nyege Nyege,babigarutseho bavuga ko Sheebah akwiye kwifashisha zimwe mu ndirimbo za Cindy Sanyu kugira ngo imiririmbire ye ku rubyiniro ibashe kuba myiza.

Kugeza ubu Sheebah we, ntacyo aratangaza kubyamuvuzweho ubwo yashinjwaga n’abafana ko atazi kwigaragaza neza ku rubyiniro.

Ibitekerezo

  • Uyu mutoto turamwemera umuziki arawumva uretse ako kabazo konyine yibeshyeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa