skol
fortebet

Umuhanzikazi Titie yakoze ubukwe aririmbira n’umutware ibyishimo biramusaga [ AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi w’umunyarwanda Titie De Marc yakoze ubukwe n’umukunzi we Safari mu mpera z’icyumweru dusoje kuwa 19 Gicurasi 2018.

Sponsored Ad

Titie wamenyekanye bwa mbere ubwo yakoraga indirimbo n’ umuhanzi Peace bise [ Cherie] yakoze ubukwe na Safari bamaze igihe bakundana gusa ubu bukwe bwateguwe mu ibanga rikomeye kuko bamwe mu nshuti zabo babwumvise mu binyamakuru no ku mbuga ndetse babona amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Kuwa 17 Gicurasi 2018 nibwo basezeranye imbere y’amategeko naho, indi mihango irimo gusaba no gukwa iba taliki ya 19 Gicurasi 2018. Ubu bukwe bwatashywe n’abantu batari benshi biganjemo abo mu miryango yabo ndetse n’inshuti za hafi.

Umuhanzi Peace Jolis usanzwe ari inshuti n’uyu mukobwa dore ko bakoranye indirimbo yitwa ‘Cherie’. Titie yahawe indangurura majwi maze aririmba umukunzi we indirimbo ya Peace yitwa duhora turi beza.

afari na Titie bari bamaze igihe kitarenze imyaka ibiri bakundana. Uyu muryango mushya ni uwa abanyamuziki, dore ko umugabo asanzwe akora ibijyanye no gutunganya amajwi, naho Titie akaba ari umuhanzikazi ufite ubuhanga mu kugorora ijwi n’ubwo ataramenyekana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa