skol
fortebet

Umuhanzikazi ukomeye w’umunyakoreya yiyahuye kubera ko abafana bamuserereje ku mabere ye

Yanditswe: Monday 14, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi witwa Sulli w’imyaka 25 yasanzwe mu rugo rwe rw’ahitwa Seongnam hafi y’umujyi wa Seoul muri Koreya y’Amajyepfo yapfuye, nyuma y’iminsi mike ahagaritse umuziki kubera abafana bamuserereje ku mabere ye.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi wapfiriye mu rugo rwe mu ijoro ryakeye, birakekwa ko yiyahuye kuko ngo yari amaze igihe atameze neza bitewe n’ukuntu abafana bamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga baramutuka cyane bamuhora kwerekana imoko z’amabere ye mu mashusho yashyize kuri Instagram.

Kubera ibi bitutsi bikabije yatutswe nyuma yo kwerekana imoko z’amabereye ye mu kwezi gushize,Sulli yahisemo kuba ahagaritse umuziki we.

Uhagarariye uyu muhanzikazi,Sulli,niwe wabonye bwa mbere umurambo we nyuma yo kujya kumureba iwe mu rugo mu gitondo agasanga yapfuye.

Abapolisi bo mu mujyi wa Seoul bavuze ko bari gukora iperereza ariko ngo barakeka ko uyu mukobwa yiyahuye.

Sulli ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Choi Jin-ri,yari asanzwe aririmba mu itsinda rya f(x) ryakoraga injyana ya K-pop.

Uhagarariye Sulli yagerageje kumuhamagara nijoro ntiyamwitaba ariyo mpamvu yazindutse ajya kumureba.

Guhera muri 2016 Sulli yagiye yibasirwa cyane n’abafana kubera kujya mu ruhame atambaye isutiya,byamuviriyemo gusererezwa cyane.Yavuye mu itsinda rye muri 2015 kugira ngo yinjire muri sinema ndetse atangire kuririmba ku giti cye.


Ibitekerezo

  • Abantu biyahura buri mwaka bagera hafi kuli 1 million.Bakoresha cyanecyane imbunda,umugozi cyangwa uburozi.Kubera ko bible ntacyo ivuga ku bantu biyahura kerekeye niba nabo bazazuka ku munsi w’imperuka,nta muntu numwe wahamya niba bazazuka cyangwa batazazuka.Icyo Yesu yahamije muli yohana 6:40,nuko abantu bose bumvira imana izabazura ku munsi w’imperuka,bagahembwa ubuzima bw’iteka.Bisobanura ko abantu bakora ibyo imana itubuza batazazuka kuli uwo munsi.Abandi batazazuka kandi nibo benshi,ni abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana,bakibwira ko “ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc..” Abameze gutyo imana ibita “abanzi bayo” nkuko Yakobo 4,umurongo wa :4 havuga,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa