skol
fortebet

Umuhanzikazi Vanessa Mdee nyuma yo kubenga uwahoze ari umukunzi we akisangira Rotimi umukinnyi wa Filimi muri America ubu urukundo rwabo ruri guca ibintu

Yanditswe: Friday 08, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize umuhanzikazi wo mu gihugu cya cya Tanzanie Vanessa Hau Mdee wamenyekanye mu muziki wa Tanzania nka Vanessa Mdee yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we Juma Jux yisangira Rotimi none uumubano mushya uri kuvugwa cyane.

Sponsored Ad

Nyuma yaho Vanessa Mdee abenze Juma Jux nawe ntabwo yacecetse yavuze ko yashimishijwe nuko Mdee yagiye ndetse yiboneye umwanya nawe wo kwiga ku rukundo neza“Nshimishijwe cyane n’uko yabonye urukundo muri Rotimi,nari ntegereje umunsi ashobora kwishima.Iyo bigeze ku rukundo umwe agenda hari uwo batandukanye,umwe akagenda undi agasigara, mu byukuri agiye narishimye” Juma Jux avuga kuri Vanessa wamutaye.

Urukundo rushya rwa Vanessa Mdee n’umukinnyi wa filimi w’umunyamerika ukomoka muri Nigeria Olurotimi Akinosho uzwi nka Rotimi rwakomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania bitewe n’amafoto n’amashusho bakomezaga gushyira ku nkuta zabo za Instagram bagiye kurya ubuzima mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amafoto ubungubu agezweho mu kuvugwa muri Tanzania ni ayo uyu muririmbyikazi ari mu inzu itunganya umuziki ya Tyler Perry ari kumwe n’umukunzi we aho aba avuga ko yahishimiye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa