skol
fortebet

Umuhanzikazi w’ Umunyamerika ’Beyonce’ yabyaye impanga

Yanditswe: Sunday 18, Jun 2017

Sponsored Ad

Amakuru atangazwa n’ ibitangamakuru bitandukabye byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika aravuga ko umuririmbyikazi w’icyamamare Beyonce yabyaye impanga.
Ibinyamakuru Entertainment Weekly, US Weekly na People byemeje iyi nkuru ariko ntihatangajwe niba izo mpinja ari abahungu cyangwa se abakobwa kandi n’itariki zavukiyeho ntiyashyizwe ahagaragara.
Beyonce, washakanye n’umucuranzi w’injyana ya rap, Jay-Z, yari yaratangarije ku rubuga rwa Instagram ko atwite mu kwezi kwa kabiri.
Basanzwe (...)

Basanzwe barabyaranye umwana w’umukobwa - Blue Ivy - ubu ufite imyaka itanu.

Yaba Beyonce cyangwa se Jay-Z nta numwe wari wemeza ku mugaragaro iyi nkuru.

Amafoto Beyonce yashyize ahagaragara akimara kuvuga ko atwite amwerekana arimo yoga akanamwerekana yegamye ku gitanda kiriho indabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa