Umuhanzikazi Waje agiye gukora indirimbo n’umuhanzi nyarwanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 30 September 2018 Yasuwe: 385

Umuhanzikazi Waje agiye gukora indirimbo n’umuhanzi nyarwanda

Umuhanzikazi Waje agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi Bruce Melody.

Muriki cyumweru nibwo umuhanzikazi Waje yageze I Kigali aho yari yatumiwe mu gitaram cy’imbatura mugabo cya Kigali Jazz Junction aho yari gufatanya n’umunyarwanda Muyango Jean Marie .

Nyuma y’iki gitaramo kitabiriwe mu buryo butandukanye ugereranyije n’ibindi bitaramo bitegurwa na Kigali Jazz Junction ,Abinyujije kuri Instagram kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko ubu ari muri studio ari gukora indirimbo .

Nyuma yibi umwe mu ba Producer bamaze kubaka izina hano mu Rwanda yahise afata iyi foto ayikurikiza amagambo ashimira Imana kuba arimo gukora iyi ndirimbo, aho yavuze ko ari indirimbo Waje yahuriyemo n’umuhanzi Bruce Melody ndetse no muri iyo foto Waje yashyize hanze yagaragayemo Bruce Melody yicaye kuruhande bivugwa ko we yari mu cyumba arimo gufatwa amajwi.

Ibi bikemezwa nuko mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye kuri uyu wa Gatanu Bruce Melody yari umwe mu bahanzi bari baje kwifatanya nawe mu gitaramo.

Twakwibutsa ko Uyu mugore afite imyaka 38 y’amavuko, ubusanzwe yitwa Aituaje Aina Vivian Ebele Iruobe, ni umwe mu bahanzi bubashywe muri iki gihugu cya Nigeria dore ko usibye kuririmba ari n’umwe mu bakunze kuba bari mu ikipe y’akanama nkemurampaka mu marushanwa ya Voice of Nigeria.

Izina ry’ubuhanzi akoresha rya WAJE, mu magambo arambuye rivuga (Words Aren’t Just Nothing Enough), ugenekereje mu magambo y’ikinyarwanda risobanura ko ‘Amagambo adahagije’.

Ni umuhanzikazi wabitangiye akiri muto aho yari muri korali yo ku ishuri ribanza yizeho, gusa yaje kwinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2007.

Muri 2008, nibwo yumvikanye mu ndirimbo ‘Do Me’ ya P Square. Indirimbo yabaye nk’ifunguye amarembo kuri uyu muhanzi aho nyuma yaje gukorana n’abahanzi batandukanye barimo, Diamond Platnumz, Tiwa Savage n’abandi.

Uyu muhanzikazi kandi yegukanye ibihembo bitandukanye birimo Nigerian Music Awards, Dynamix Awards, City People Awards n’ibindi. Amaze gukora alubumu zitandukanye zirimo n’iyo yitiriye izina rye ‘WAJE’.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikimenyetso kigaragaza ko Bebe Cool afitanye umubano mwiza na Perezida...

Ikimenyetso kigaragaza ko Perezida Museveni afitanye umubano mwiza na Bebe...
21 October 2018 Yasuwe: 606 0

Umukobwa waryamanye na Diamond yanenze byeruye uburyo atera...

.Umukobwa yanenze Diamond uburyo atera akabariro .Lynn ntiyumva uburyo...
21 October 2018 Yasuwe: 2143 0

Victoria Beckham yarijijwe cyane no kumva ko ashobora gutandukana na David...

Umunyamideli Victoria Beckham w’imyaka 44 usanzwe ari umugore w’uwahoze ari...
21 October 2018 Yasuwe: 1443 0

Rwanda Music Federation yagize icyo isaba Nyirasafari Espérance wagizwe...

Mu nyandiko bashyize hanze bifashishije urukuta rwabo rwa Instagram...
20 October 2018 Yasuwe: 737 0

Sheebah Karungi yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yuko yiswe indaya

Sheebah Karungi yavuze ko agiye guhindura imyambarire ye kubera uburyo...
20 October 2018 Yasuwe: 2145 0

Rudeboy yagize icyo avuga ku mubano we n’umuvandimwe we Mr P baririmbanaga...

Yavuze ko kuri ubu basabana bisanzwe.
20 October 2018 Yasuwe: 1110 0