Umuhanzikazi wo muri Ghana yashyize ahagaragara amafoto ye yambaye ubusa avuga n’ impamvu yabimuteye (AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 13 July 2017 Yasuwe: 7012

Christabel Ekeh w’imyaka 26 y’amavuko, ni umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filimi mu gihugu cya Ghana, akaba yaramenyekanye cyane mu nzu itunganya umuziki ya Nollywood, muri filimi yiswe Potomanto.

Uyu mukobwa Christabel Ekeh wavutse ku itariki ya 16/10/1990, aherutse gutungura abantu bikomeye ubwo basuraga urukuta rwe rwa Instagram bakisangiraho amafoto y’urukozasoni gusa (amafoto ye yambaye ubusa buri buri).

Ubwo bamwe mu bamukurikira kuri Instagram babonaga ayo mafoto amaze iminsi mike ashyizweho, bibajije ukuntu Christabel Ekeh yakora ibyo bintu birabayobera, bakibaza ahari ko hari undi muntu wayashyize kuri urwo rukuta rwa Instagram y’uyu mukobwa mu rwego rwo kumusebya no kumuharabika, abandi ariko bagakeka ko bishoboka ko na we yabikora bitewe n’impamvu ze bwite.

Ubwo rero uyu mukobwa yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Ghana cyitwa "yfmghana", yamaze abantu impungenge bari bafite kuri ayo mafoto yagaragaye ku rukuta rwe rwa Instagram, avugako nyuma y’igihe cyari gishize atumvikana mu itangazamakuru mu bikorwa bitandukanye, na bo nacyo amaso yabo atabereka, ko uwo babona ari Christabel Ekeh wabiyeretse mu ishusho nshya ari na yo ashimangira, bigaragarako ashobora kuba agiye kujya yikorera filimi z’urukozasoni (filime pronographique).

Abantu bakimara kumva amagambo ye baguye mu kantu, ari na ko bakomeza kwibaza byinshi kuri uyu mukobwa no ku bandi bantu bagerageza kumenyekana no kuvugwa babinyujije mu bikorwa bigayitse, nko kuba akenshi hakunze kuvugwa cyane cyane abakobwa bifotoza bambaye ubusa kugirango bavugwe kandi banamenyekane.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Felix dj snake

    Jya uba ubabwira man biriya bashyiraho sibyo

    July 2017
  • chat_bubble gaby

    none kuki muhisha ibice bye kandi we yifuje ko bijya kukarubanda?????????

    July 2017

Inzindi nkuru

Bamporiki yunze mu rya Miss Igisabo wanenze ubuyobozi bwa Miss Rwanda...

Uwase Hirwa Honorine uzwi cyane nka Miss Igisabo wabaye Nyampiga ukunzwe...
19 February 2018 Yasuwe: 939 0

Oda Paccy agiye kurongorwa n’umusore yasimbuje Lick Lick babyaranye

Umuraperi Oda Paccy yamaze gutangaza y’uko umwaka wa 2019 utazamusiga ari...
19 February 2018 Yasuwe: 1782 0

Abakobwa bazavamo MissRWANDA2018 bakamiye mu kadobo kavamo ‘Omo’, bitungura...

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bakomeje...
19 February 2018 Yasuwe: 2796 0

Diamond wabenzwe na Zari yarihebye ashobora kwiyahura

Tariki 14 Gashyantare 2018 ubwo abandi bizihizaga umunsi w’ abakundana ‘St...
18 February 2018 Yasuwe: 7058 0

Miss Rusizi wihebeye umugabo umurusha imyaka 24 yakorewe ’Bridal...

Umutesi Teta Afsa wabaye Miss w’Akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2017 yakorewe...
17 February 2018 Yasuwe: 4947 1

Jordin Sparks wahoze akundana na Jason Derulo yatangaje abantu kubera...

Umuhanzi Jordin Sparks wahoze akundana na Jason Derulo yagaragaye ku...
17 February 2018 Yasuwe: 4252 0