skol
fortebet

Umuhanzikazi wo muri Uganda Cindy yavuze uburyo iyo agiye gusambana nta gakingirizo akoresha

Yanditswe: Thursday 20, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Cindy Sanyu wo muri Uganda avuga ko atajya akozwa ibyo gukoresha agakingirizo mu gihe akora imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM, Sanyu yavuze ko abagabo bose bagiye baryamana nta numwe bigeze bakoresha agakingirizo, by’umwihariko ko atagakunda.

Yagize ati “Ntabwo ndi umuntu w’agakingirizo, by’umwihariko iyo ndi mu rukundo n’umuntu kandi numva mukunze cyane, nezezwa n’umubiri ku wundi”.

Nubwo avuga ko we adashimishwa no gukoresha agakingirizo, aragira inama abandi kwirinda abibutsa ko kwishora nta gakingirizo bishobora kubakururira ibyago birimo gutwara inda zitateguwe ndetse no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Cindy yamenyekanye ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Blue3, aririmbana na Lilian Mbabazi hamwe na Chakie Chandiru, ubu akaba aririmba ku giti cye. Uyu muhanzi azwi ku ndirimbo nka Selecta, ONE & ONLY, Run This City,…

Ibitekerezo

  • Indaya gusa!!! Abaririmbyi(kazi)! Nta kigenda!

    Nange Ndumva Umuntu Mwizeranye Aruko Biribugende

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa