skol
fortebet

Umuhanzikazi wo muri Uganda yatunguye imbaga y’abantu mu gitaramo kubera imyambarire ye n’imbyino bidasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Lydia Jazmine yatunguye imbaga y’abantu mu gitaramo kubera imyambarire ye n’imbyino nk’iza Nick Minaj wo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.

Sponsored Ad

Iki gitaramo cyabaye muri iki cyumweru gishize ubwo yataramiraga abakunzi be ahitwa Agip Motel mu rwego rwo kwishimana nabo ndetse no kubaririmbira zimwe mu ndirimbo ze bakunda cyane.

Benshi berekanye amarangamutima yabo ubwo yaririmbaga indirimbo ye yakunzwe na benshi yitwa ‘You and Me’ aho yaje ku rubyiniro yambaye imyenda igaragaza imiterere y’umubiri we ndetse n’ibibero bye maze abari aho batangira gupfuka amaso bitewe n’uburyo yabyinaga benshi bise nko gukurura igitsina gabo.

Benshi mu bari aho bishimiye igitaramo yakoze ndetse bavuga ko yabashimishije mu gihe abandi bamubwiye ko uburyo yari yambayemo ko bwababangamiye,baboneraho no kumusaba kujya yambara imyenda itabangamira igitsina gabo.




Ibitekerezo

  • Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.

    ubu iyi nkuru wamenya ariyo mu kihe gihugu? ubunyamwuga ntabwo rwose kd aya makosa muyakora kenshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa