skol
fortebet

Umuhanzikazi yatumye benshi bacika ururondogoro kubera Bikini ikoze mu bibabi by’ibiti yari yambaye [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuhanzikazi witwa Halsey ukomoka muri USA,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera bikini yakoze mu bibabi by’ibiti yifotoje yambaye ku munsi w’ejo taliki ya 26 Ukwakira 2018.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi w’imyaka 24 usanzwe ari n’umwanditsi w’indirimbo ukomeye muri USA,yatumye abafana be ndetse n’abamukurikira kuri Instagram bavugishwa kubera iyi myambariro yagaragaye yambaye.

Mu gihe muri USA hategerejwe umunsi abantu baba bambaye nk’amadayimoni uzwi nka Halloween uba ku wa 31 Ukwakira buri mwaka,uyu mugore we yahisemo kwiyambarira,Bikini ikozwe mu mababi y’ibiti ndetse apfukisha amabere ye ibibabi.

Umuhanzikazi uzwi nka Halsey ariko amazina ye nyakuri akaba ari Ashley Nicolette Frangipane,yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa Without Me.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa