skol
fortebet

Umuherwe wari umaze imyaka mu rukundo na Rihanna batandukanye

Yanditswe: Saturday 18, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna uri mu banyamuziki bakunzwe cyane ku Isi cyane cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yamaze gutandukana na Hassan Jameel, umuherwe w’umunya Arabie Saoudite bari bamaranye imyaka itatu.

Sponsored Ad

Rihanna wakunzwe mu ndirimbo nka Diamonds, We found Love, Umbrella n’izindi, yagaragaye bwa mbere ari kumwe n’uyu wari umukunzi we bananganyaga imyaka 31 y’amavuko muri 2017.

Akenshi na kenshi babaga bari kumwe mu biruhuko ku mugabane w’Uburayi.
Urugero nko mu mpera za 2017, bagaragaye bari kurya ubuzima ku mucanga wa Ibiza, i Barcelona muri Espagne. Amafoto y’aba bombi bari Ibiza abagaragaza basomana, bahoberana ndetse banaturitsa ka Champagne bizihiriwe muri pisine y’imwe muri Hoteli zihenze muri kariya gace.

Nyuma inshuti za hafi z’umuhanzi Rihanna zaje guhishura ko ari mu munyenga w’urukundo na Hassan Jameel, mu busanzwe witwa Hassan Mohammed Abdul Latif Jameel. Uyu mugabo ni umwe mu baherwe bakomeye muri Arabia Saoudite, dore ko ari umuyobozi wungirije muri Company ya Abdul Latif Jameel iri mu zikomeye cyane muri kiriya gihugu.

Rihanna ubwe yashimangiye ko ari mu rukundo n’uriya muherwe, ubwo muri Kamena umwaka ushize yabazwaga n’itangazamakuru niba bakundana, agasubiza agira ati: “Ni byo.”

Uyu mukobwa yanashyizweho igitutu abazwa niba bateganya gukora ubukwe, asubiza agira ati: “Imana yonyine niyo ibizi. Turapanga bikarangira Imana idusetse, Sibyo? Ntabwo njya ntekereza ku bintu nk’ibyo. Gusa sinzi imigambi y’Imana. Ndajwe ishinga n’ibihuha bivuga ko ntwite nyuma y’iki kiganiro.”

Umuririmbyi Rihanna ni umwe mu bakobwa b’ibyamamare bafite igikundiro, gusa ntabwo akunze guhirwa n’urukundo. Uyu mukobwa yigeze gukundanaga n’umuhanzi Chris Brown, gusa aba bombi baza gutandukana mu 2009 nyuma yo kurwanira i Los Angeles.

Nyuma y’imyaka itatu aba bombi baje kongera gusubirana, bakundana imyaka ibiri nyuma yo gushyira akadomo ku rukundo rwabo burundu.

Muri za 2011 Rihanna yavugwaga mu rukundo n’umuraperi Drake, hanashira imyaka myinshi bivugwa ko bakundana, gusa nta na rimwe aba bombi bigeze babishyira ku karubanda.

Ibitekerezo

  • Ngibyo ibyo basigaye babeshyana ngo "bari mu rukundo".Iyo umuhungu amaze guhaga umukobwa,aramuta agafata undi,mu rwego rwo kwishimisha.Abagabo bahararuka vuba,niyo waba ari wowe mukobwa mwiza wa mbere ku isi.Ariko bage bamenya ko uko kwishimisha bibabaza imana cyane.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa