skol
fortebet

Umuhindekazi yagizwe nyampinga w’Isi, Elsa yabuze no muri 40-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 18, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2017 mu gihugu cy’u Bushinwa hasojwe amarushanwa y’ubwiza,Miss World 2017 yari amaze ukwezi abakobwa barenga 118 bahatanye aho umuhindekazi Manushi Chhillar yegukanye ikamba rya Miss World 2017.
Ni amarushanwa kandi u Rwanda rwari ruhatanyemo ku nshuro ya kabiri aho Miss Elsa Iradukunda w’imyaka 19 y’amavuko wari uhatanye n’abagenzi be nta gikombe yigeze yegukana kuva iri rushanwa ryatangira cyangwa se ngo aze no muri 40 akanama nkemuramaka gatoramo Nyampinga w’Isi. (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2017 mu gihugu cy’u Bushinwa hasojwe amarushanwa y’ubwiza,Miss World 2017 yari amaze ukwezi abakobwa barenga 118 bahatanye aho umuhindekazi Manushi Chhillar yegukanye ikamba rya Miss World 2017.

Ni amarushanwa kandi u Rwanda rwari ruhatanyemo ku nshuro ya kabiri aho Miss Elsa Iradukunda w’imyaka 19 y’amavuko wari uhatanye n’abagenzi be nta gikombe yigeze yegukana kuva iri rushanwa ryatangira cyangwa se ngo aze no muri 40 akanama nkemuramaka gatoramo Nyampinga w’Isi.

Manushi wagizwe Nyampinga w’Isi asanzwe yagaragiwe na Nyampinga wa Mexique , Andrea Meza wabaye igisonga cya mbere ,Nyampinga w’Ubwongereza Stephanie Hill wabaye igisonga cya kabiri.

Manushi asanzwe ari umunyeshuri mu by’ubuvuzi akaba yasimbuye umunya Puerto Rico Stephanie Del Valle ari nawe wamwambitse iri kamba.

Manushi yabaye nyampinga w’isi wa 67 wandikishije amateka mashya!Ni mu birori byatangiye saa saba n’igice z’amanywa ku isaha y’i Kigali bikaba byabereye ahitwa Sanya City Arena ariko byabereye mu mu mijyi ya Sanya nka Haikou na Shenzhen.

Miss Elsa iradukunda yabuze no muri 40 batoranywamo Miss Worlda 2017

Urubuga rwa Miss World Time rugaragaza uyu mukobwa Manushi Chhillar wambitswe akamba afite imyaka 20 y’amavuko ageze kuri uyu muhigo nyuma y’uko anahigitse bagenzi be mu byitwa Head to Head Challenge na Beauty with Purpose.

Ngo nyuma y’uko agizwe Miss India 2017 yahise atangira umushinga wo gufaha abakobwa bagira ibibazo mu gihe cy’imihango.

Mbere yo kwambikwa ikamba, Miss Manushi Chhillar yabajijwe n’akanama nkemurampaka akazi abona gakwiriye guhemberwa amafaranga menshi.

Yavuze ko kuri we abona ababyeyi b’abagore ari bo bantu bavunika cyane bityo abaye ari uhemba ngo nibo yagenera umushahara wo hejuru.

Ati "Umubyeyi w’umugore akwiye icyubahiro. Si ngombwa kubibara mu mafaranga ahubwo igikwiye kurebwa n’urukundo n’icyubahiro duha buri wese, Mama yambereye icyitegererezo . niyo mpamvu ntekerezako kuba umugore ariko kazi gakwiriye umushahara mwinshi.’’

Nyampinga wa Kenya yabashije kuza ku mwanya wa 9 muri Miss World 2017 mu gihe Miss Elsa atabonetse no muri 40 bahatanira iri kamba.

Uko bakurikirana:

Nyampinga : Manushi Chhillar (India)

Igisonga cya mbere : Andrea Meza (MEXICO)

Igisonga cya kabiri : Stephanie Hill (ENGLAND)

4. Aurore Kichenin (France)

5. Magline Jeruto (Kenya )

6.– Achintya Holte Nielsen (Indonesia )

7. – Solange Sinclair (Jamaica)

8.– Polina Popova (Russia )

9.– Adè van Heerden (South Africa )

10. – Ha-eun Kim (Korea)

11. – Fatima Cuellar (El Salvador)

12.– Haruka Yamashita (Japan )

13. – Cloe Lan Wan-Ling (Macau)

14. – Enkhjin Tseveendash (Mongolia)

15. – Ugochi Ihezue (Nigeria)

16. – Avril Marco (Argentina)

17. – Jessia Islam (Bangladesh)

18.– Nicole Gaelebale (Botswana )

19.– Gabrielle Vilela (Brazil )

20.– Guan Siyu (China )

21. – Maria Daza (Colombia)

22.– Tea Mlinarić (Croatia )

23. – Aletxa Mueses (Dominican Republic)

24.– Virginia Argueta (Guatemala )

25.– Conny Notarstefano (Italy )

26. – Gul’banu Azimkhan (Kazakhstan)

27.– Perla Helou (Lebanon )

28.– Wokie Dolo (Liberia )

29. – Michela Galea (Malta)

30.– Ana Badaneu (Moldova )

31.– Nikita Chandak (Nepal )

32.– Annie Evans (New Zealand )

33.– Pamela Sánchez (Peru )

34.– Laura Lehmann (Philippines )

35. – Magdalena Bieńkowska (Poland)

36. – Hanna Haag (Sweden)

37. – Polina Tkach (Ukraine)

38.– Clarissa Bowers (United States )

39.– Ana Carolina Ugarte (Venezuela )

40. – Đỗ Mỹ Linh (Vietnam)
REBA AMAFOTO:


Uko ari 40 bari bategereje kuvamo Nyampinga w’Isi

Miss Nigeria yabashije kuboneka muri 15 ba mbere

Miss India yahigitse bagenzi be 80 yegukanye ikamba

Miss Kenya yisanze mu 10 ba mbere

Ibitekerezo

  • Nimureka itekinika muri ba miss Wenda mwazaboneka muri 15 naho ubundi uyu ni miss cogebank apana miss Rwanda

    ariko mu rda mwagiye ubundi mumenya ko iminsi itanga igisubizo?!!muzagira itekinika mugutora perezida,muyagire mugutora miss,uhwo mwumva muzabeshya isi kugera ryari.gusa murabona namwe ko gutora miss Elisa mwari mwadupfunyikiye ikibiribiri rwose.mwitwaje ngo nuwo Kwa runaka,yavuye aha ,ngo nuwo murubu bwoko ?!!ahaaa nzaba ndeba niba ibyo mukora bitumye ndama.ESE ubwo iyo mutora Akarimpinya ko byarikuruta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa