skol
fortebet

Jennifer Lopez ari ku gitutu cy’umuhungu we umubuza kwiyambika ubusa

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Jennifer Lopez ukunze kwambara imyenda ikurura igitsina gabo, akomeje kubuzwa n’umuhungu we kwambara iyi myenda iri Sexy. Uyu mwana avuga ko nyina agiye yambara amapantalo cyangwa se amajipo maremare yaba aberewe kurusha uko yiyambika mu ruhame.
Max w’imyaka 9 y’amavuko ni umwana wa Jennifer Lopez ukunze kuba ari kumwe na nyine kenshi. Ibi Jennifer Lopez yabihishuye ubwo yari mu kiganiro na AOL aho yagarutse kumwambarire ye idashimwa n’umuhungu we.
Ubusanzwe uyiu muhanzikazi (...)

Ubusanzwe uyiu muhanzikazi azwiho kwiyambika imyenda igaragaza bimwe mu bice by’umubiri, bamwe mu bafana be barabimukundira abandi barimo n’umuhungu we bakavuga ko ahinduye imyambarire ye byaba byiza kurushaho.

Muri ikiganiro Jennifer w’imyaka 47 y’amavuko, yatangaje ko yatunguwe no kumva umwana we amubuza kwambara imyenda ishotora igitsina gabo.Yagize ati" Yarambwiye, mama kubera iki utambara amapantalo mu bitaramo byawe, byaba byiza ugiye wambara amapantalo kenshi."

Jennifer Lopez uri mu rukundo n’umuhanzi Drake arusha imyaka myinshi, yabwiye iki kinyamakuru ko mu bisubuzo yahaye umuhungu we harimo no kumwumvisha ko imyambarire ye ijyanye neza n’umwuga akora ikindi ko nawe atajya akabya iyo ari kubyiniro.

Imyambarire ya Jennifer Lopez ntikunze kuvugwaho rumwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa