skol
fortebet

Umuhungu wa Zari Hassan yavuze ku mubano wa Diamond na Mama we[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 16, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhungu wa Zari Hassan, Raphael Ssemwanga yabyaranye na Ivan Ssemwanga, ku nshuro ya mbere yavuze ku umubano wa nyina na n.umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe na Raphael, akaba ari umwana wa kabiri wa Zari mu bana batatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we nyakwigendera Ivan Don Ssemwanga, yavuze ko batigeze banga kugira uyu muhanzi iruhande rwabo kuko ari we nyina wabo yari yarahisemo.

Mu kiganiro na SnS yo muri Tanzaniya, Raphael Ssemwanga yakomeje avuga ko niba icyo gihe Diamond ari we washimishaga nyina ntacyo byari bimutwaye, byari byiza kuri we kandi nta kintu na kimwe yashoboraga kubikoraho ati:

Ntacyo byari bintwaye, kuko niwe mama yahisemo, urumva ko ntacyo nshobora kubikoraho. Niba icyo gihe yaramushimishaga, ntacyo byari bitwaye byari byiza kuri njye.”

Umunyamakuru wa SnS, Creez Favour, yamubajije niba we na barumuna bajyaga bavugana na Diamond cyane, umuhungu wa Boss Lady Zari Hassan yamusubije ko yigaga aba ku ishuri, kandi yatahaga inshuro nke gusa, ko batari bakunze kubonana cyane kubera gahunda nyinshi za Diamond Platnumz.

Raphael yongeyeho ko nyuma yo gutandukana na nyina, aracyahamagara uyu muyobozi wa WCB rimwe na rimwe kugira ngo avugane n’abana be Princess Tiffah na Prince Nillan, ati:

Icyo gihe nari mu ishuri ndarayo ku buryo natashye mu rugo inshuro nke, sinamubonye cyane. Ntabwo mvugana na we ariko mama rimwe na rimwe aramuhamagara kugira ngo ashobore kuvugana na Tiffah na Nillan.

Raphael yavuze ko kugira barumuna be (Tiffah na Nillan) ari byiza kandi kubona bakura no kubitaho byamubereye byiza cyane.

Mbere yo guhura na Diamond babyaranye abana babiri, Zari yabyaye abahungu batatu n’uwahoze ari umugabo we, nyakwigendera Ivan Don Ssemwanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa