skol
fortebet

Umuhungu wanjye nazamuye azabakoza isoni – Jay Polly

Yanditswe: Monday 04, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Jay Polly yavuze ko Khalifan azakoza isoni abahanzi bahatanye mu irushanwa rya PGGSS 8.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 2 Kanama mu Karere ka Musanze nibwo irushanwa rya PGGSS ku nshuro yaryo ya 8 ryabaye aho muri iki gitaramo umuraperi Jay Polly yagaragaye arimo gufasha Khalifan yita ko ari umuhungu we yazamuye kugera magingo aya akaba akimuhanze amaso kugira ngo azitware neza mu irushanwa.

Jay Polly ubwo yaganiraga n’ UMURYANGO yavuze ko Khalifan yamufashije gukora zimwe mu ndirimbo ze kubera ko yamubonyemo impano yongeraho ko yizera adashidikanya ko azabasha kwitwara neza muri rino rushanwa rya PGGSS 8 kubera impanuro yamuhaye nk’umuhanzi watwaye PGGSS 4.

Yagize ati ”Umuhungu wanjye nizeye ko azatungura benshi bagakorwa ni isoni ku munsi wa nyuma kuko afite impano kandi agendera ku mpanuro namuhaye mbere yuko amenyeshwa ko yabaye umwe mu bahanzi ba Hip Hop baserukiye abandi" .

Mu kiganiro na Khalifan avuye ku rubyiniro yavuze ko yishimye cyane kubera ko Jay Polly yaje kumushyigikira ndetse yongera ho ko iterambere ry’umuziki we yarigizemo uruhare kuko yamufashije gukora indirimbo ndetse no kumumenyanisha

Jay Polly yasoje avugako nyuma ya Khalifan yiteguye kuzana undi musore nawe uririmba Hip Hop akazaza aje kunganira abahanzi bakora iyi njyana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa