Umujyanama wa Bebe Cool muri Afurika yo hagati yiyemeje gufasha umuhanzikazi nyarwanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 19 September 2018 Yasuwe: 1758

Dr Kintu Muhammad umujyanama mukuru wa Bebe Cool muri Afurika yo hagati yiyemeje gufasha umuhanzikazi Gihozo Pacifique.

Umuhanzikazi Gihozo wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziirmo Tujyane.Hindura,Nduwawe na wanyiharira kuri ubu yatangaje ko agiye gukora cyane nyuma yuko yabonye umujyanama wiyemeje kumushyigikira mu bikorwa bye bya muzika .

Mu kiganiro yagiranye na na TV 10 kitwa The Turn Up Gihozo yatangaje ko nyuma y’igihe gito atangiye gukora muzika kuri ubu aribwo agiye kwerekana ingufu ze nyuma yo kubona umujyanama uzajya umufasha kwagura ibikorwa bye.

Abajijwe umujyanama ugiye kumufasha yasubije ko ari inzu nshya yitwa KIKAC izajya ifasha abahanzi ariko ikaba itarafungurwa ku mugaragaro amarembo yayo . Aho yahishuye ko amaze kugiranama amasezerano nayo ko bazakorana mu myaka 10 akorana nayo mu bikorwa byo kuzamura ibihangano bye .

Ku ruhande rw’Umuyobozi mukuru wa Kikac Bwana Dr Kintu Muhammad wari waherekeje uyu mukobwa kugira ngo asobanure byinshi ku masezerano ndetse n’impamvu yatumye yahisemo gufasha uyu mukobwa kandi mu Rwanda hari impano nyinshi cyane yasubije ko nubwo atari umunyarwanda akorera ibikorwa bye hano mu Rwanda kandi akaba asanzwe ari umujyanama w’umuhanzi w’icyamamare Bebe Cool hano mu karere ka Afurika yo hagati.

Abajijwe niba ntacyo bizabangamira ku mikoranire ye na Bebe Cool yasubije ko umuhanzi we ari umuntu mukuru kandi uhora yifuza kubona impano nshya zivuka haba muri Uganda cywangwa hano Mu Rwanda .

Ku bijyanye n’inzu ifasha abahanzi ya Kikac yasubije ko ubu iyo nzu nubwo itaramurikwa ku mugaragaro gusa yatangiye ibikorwa byayo kuko magingo aya basinyishije abahanzi babiri aribo Gihozo na Ezra The Rapper aribo babimburiye abandi mu gihe bagishakisha izindi mpano bazakorana nazo.

Gihozo asoza yashimiye Kikac ikomeje kumurwanira ishyaka mu bikorwa bye bya muzika ndetse aboneraho umwanya wo gusaba abafana be gukomeza kureba ndetse no gukurikira amashusho y’indirimbo ye Kwizima kuri Channel ya Youtube ya Kikac .

Twakwibutsa ko indirimbo yakozwe mu buryo bwa amajwi na Iyzo Pro naho amashusho yatunganyijwe na Meddy Saleh.

REBA INDIRIMBO YASHYIZE HANZE:

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Polycarp wo muri Sauti Sol yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

Polycarp umwe mu basore bagize itsinda rya Sauti Sol yakoze ubukwe mu...
16 November 2018 Yasuwe: 1060 0

Green P yatangaje akayabo k’amafaranga yatangaga buri munsi agura...

Green P yavuze ko ku munsi yarageze aho agura ibiyobyabwenge bihagaze...
16 November 2018 Yasuwe: 1582 0

Juda Muzik itsinda ryazamuwe na Uncle Austin ririshimira intambwe rimaze...

Itsinda rya Juda Muzik ryazamuwe n’umuhanzi Ancle Austin kuri ubu...
16 November 2018 Yasuwe: 160 0

Green P umaze igihe kirenga umwaka afungiwe mu inzu ngo yaciye ukubiri...

Green P yatangaje amaze igihe kirenga umwaka mu rugo iwabo arimo kwitabwaho...
16 November 2018 Yasuwe: 1645 0

Umunyamidelikazi Sidika yavuze kimwe mu bintu byamutandukanyije n’umukunzi...

Yavuze ko atigeze yifuza kumushyigira mu bikorwa by’umuziki mu gihe abandi...
16 November 2018 Yasuwe: 1209 0

Ihere ijisho uburanga butangaje bwo muri Parike ya Sanya Miss Iradukunda...

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World amarushanwa ari kubera mu...
15 November 2018 Yasuwe: 3700 0