skol
fortebet

Umujyanama wa Diamond yahakanye ko ari mu bahigwa bukware na Polisi

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2017

Sponsored Ad

Umujyanama [Manager] w’Icyamamare muri muzika ya Tanzaniya Diamond Platnmuz, yatangaje ko umuhanzi we atari mu bashakishwa na Polisi anavuga ko itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe hanze ritujuje ibisabwa.
Mu cyumweru gishize, nibwo Polisi yo muri Tanzaniya yahagurukiye abakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge ihera cyane cyane mu byamamare, yaba abaririmbyi, abakinnyi ba Filime, abapolisi, abanyamakuru ndetse na bamwe mu bayobozi bakomeye b’igihugu. Hahise hasohorwa urutonde ruriho (...)

Sponsored Ad

Umujyanama [Manager] w’Icyamamare muri muzika ya Tanzaniya Diamond Platnmuz, yatangaje ko umuhanzi we atari mu bashakishwa na Polisi anavuga ko itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe hanze ritujuje ibisabwa.

Mu cyumweru gishize, nibwo Polisi yo muri Tanzaniya yahagurukiye abakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge ihera cyane cyane mu byamamare, yaba abaririmbyi, abakinnyi ba Filime, abapolisi, abanyamakuru ndetse na bamwe mu bayobozi bakomeye b’igihugu.

Diamond ngo ntari mu bakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge

Hahise hasohorwa urutonde ruriho abakekwa ndetse Polisi yahise yoherereza ibitangazamakuru bitandukanye inyandiko igaragaza ko batangiye guta muri yombi bamwe mu bakekwaho.

17 barimo Wema Sepetu ukina filime, umuhanzi TID na Dogo Hamidu bo bahise batabwa muri yombi rugikubita. Nyuma yitabwa muri yombi ry’uwahoze ari umukunzi wa Diamond ariwe Wema Sepetu, byavuzwe ko na Diamond nawe ari guhatwa ibibazo na Polisi.

Sallam Sharaff usanzwe ukorana bya hafi na Diamond akaba n’umujyanama we yabwiye ikinyamkuru Mpasho ducyesha iyi inkuru ko umuhanzi we atari mu bakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge.

Sallam yanavuze ko ilisite igaragaza abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge atazi uwayanditse ndetse ko uwashyizeho umukono atari umupolisi. Uyu mujyanama anavuga ko nimero iranga iho ibaruwa yaturutse ituzuye (Po.Box) ndetse ko itanakoreshwa muri Tanzaniya.

Yagize ati " Urutonde mbona ruri kuzengurutswa hose ruriho Diamond ngo akoresha ibiyobyabwenge ntabwo aribyo..Nta muhanzi mubo dukorana ukoresha ibiyobyabwenge ndetse nta n’ubicuruza. Abahamagajwe na Polisi n’uko babikoresha..Witegereje neza ukareba P.O BOx bakoresha ntabwo ibaho hano iwacu muri Tanzaniya.

Ku rutonde rwashyizwe hanze tariki ya 03 Gashyantare, hagaragaraho Diamond Platnumz ku mwanya wa mbere, Ney wa Mitego nawe ukora umuziki, Ray C, Idris Sultan wamenyekanye ubwo yegukanaga irushanwa rya Big Brother Africa, Azan Zungu uba muri guverinoma, Abas Mtevu na Rugemarila Mutahaba, umuyobozi muri Clouds Media.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa