skol
fortebet

Umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane yavuze uburyo atagikeneye abafana[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 31, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umujyanama wa Miss Josiane witwa Sunday Justin yavuze ko uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane n’abantu, nta bafana agikeneye kugira ngo ashyire mu bikorwa gahunda z’umushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana.

Sponsored Ad

Uyu musore yavuze ko Mwiseneza agira inama atigeze ahwema gushyira muri gahunda ibyerekeranye n’umushinga we nk’uko benshi bamaze igihe babivugaho, kuko we yatangiye gushakisha abatera nkunga n’abafanyabikorwa muri uyu mushinga.

Ati “Nk’ubu urugero twabonye uzadufasha gushyira mu bikorwa, dusinya amasezerano nawe, ni ibintu bisaba ibiganiro, ingengo y’imari no kubyigaho ari nabyo tumaze iminsi turimo.”

Yakomeje avuga ko kandi Josiane afite ibindi bikorwa bitandukanye ahugiyemo nko kwitabira ibitaramo bifasha urubyiruko kwidagadura no kuzamura impano.

Abafana ba Josiane bamaze iminsi binubira kubona gahunda ze mu itangazamakuru mbere y’uko we azibamenyesha nk’uko byari bisanzwe. Umujyanama we Sunday Justin avuga ko kurakara kw’abafana ntacyo bimaze kuko n’ubundi uyu nyampinga atabakeneye muri iki gihe.

Ati “Nababwira ko ubu tuvugana ntabwo nkeka ko Josiane akeneye abafana cyane. Akeneye abantu bamugira inama yo gushyira mu bikorwa umushinga we, bamwumva, bamutera inkunga z’ubwoko bwose, ariko ‘fanatisme’ yararangiye.”

Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Isimbi TV, yagaragaje ko atacyemera ko hakiriho abafana ba Josiane, kuko ibyabo byarangiye amaze akimara kwambikwa ikamba.

Yakomeje avuga ko niba hari umwuka mubi, uri hagati mu bakunzi ba Josiane ko utari mu bafana.

Ati “Ahubwo hari abantu babaye abafana, batamenye igihe cy’impinduka yo kuva ku bufana ukajya ku mukunzi, umujyanama no gushyigikira, n’ubu baracyiyita abafana.”

Sunday avuga ko abafite amatsinda yo ku mbuga nkoranyambaga y’abafana bakwiye kuyahagarika ibyo gufana ahubwo bakamwegera bagakorana nk’abafatanyabikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa