skol
fortebet

Umukinnyi w’icyamamare muri Afurika mu gukina Filimi zisetsa "Mr Ibu" yavuze ko abagabo bakubita abagore bazajya i kuzimu(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 21, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

John Okafor wamamaye mu gukina firime muri Nigeria uzwi cyane nka Mr Ibu aranenga abagabo bakubita abagore akavuga ko bazajya i kuzimu.
ihohoterwa ryo mu ngo cyane cyane ubwicanyi no gukubitwa bigenda byiyongera aho kugabanuka hirya no hino ku isi ndetse bigafata indi ntera mu bihugu byo muri afurika, muri nigeriya naho iki kibazo cyafashe indi ntera, ibi byahagurukije abayobozi n’ibyamamare mu ngeri zose bagamije kubyamagana. Nk’uko tubikesha bimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu, ngo (...)

Sponsored Ad

John Okafor wamamaye mu gukina firime muri Nigeria uzwi cyane nka Mr Ibu aranenga abagabo bakubita abagore akavuga ko bazajya i kuzimu.

ihohoterwa ryo mu ngo cyane cyane ubwicanyi no gukubitwa bigenda byiyongera aho kugabanuka hirya no hino ku isi ndetse bigafata indi ntera mu bihugu byo muri afurika, muri nigeriya naho iki kibazo cyafashe indi ntera, ibi byahagurukije abayobozi n’ibyamamare mu ngeri zose bagamije kubyamagana.

Nk’uko tubikesha bimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu, ngo uyu mugabo ukunzwe cyane mu gukina amafirime ziganjemo izisetsa (comedy) avuga ko gukubita umugore Atari umuco wa kimuntu, kuri we ngo ni ubucucu, ubugoryi cyangwa kwigira inyamaswa, akavuga ko nta kabuza umugabo ukubita umugore azajya i kuzimu.

Mu mvugo ye igenekereje mu Kinyarwanda, John Okafor yagize ati “ nta bwenge burimo gukubita umugore, ntugakubite umugore wawe niba kandi ubikora witegure kuzajya i kuzimu ”.

John okafor ni umukinnyi w’amafirime wamaye cyane mu gihugu cya nigeria muri sosiyete itunganya ikanakina amafirime ya Nollywood, ni umugabo w’imyaka 55 y’amavuko, yavutse taliki ya 17/10/1961, yashakanye na Stella Maris Okafor mu mwaka wa 2015.

Mr Ibu n’umugore we n’abana batatu babyaranye

Ni se w’abana batatu aribo Chelsea Okafor, Emmanuel Mandela Okafor na Jay Jay Okafor, uyu mugabo yamenyekanye cyane muri filime isetsa yiswe Mr Ibu aho akina nk’umukinnyi mukuru ndetse iryo Mr Ibu rihita rimwitirirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa