skol
fortebet

Umukinnyi wa filime Scott William Winters yageze mu Rwanda

Yanditswe: Friday 07, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Scott William Winters ari mu Rwanda aho yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Sponsored Ad

Scott William Winters nyuma yo kwibonera n’amaso ibyabereye mu Rwanda, yagize ubutumwa agenera abayituye isi bose. Uyu mugabo wavutse mu mwaka 1965 yatangiye gukina filime mu 1996, kuri ubu amaze gukina muri filime zirenga mirongo itatu zirimo izizwi cyane nka 24h yakunzwe cyane no mu Rwanda. Yakinnye kandi muri The Americans. Iyo aheruka kugaragaramo ni iyiswe NCIS yasohotse muri uyu mwaka wa 2018 kimwe n’izindi zamamaye cyane.

Scott William Winters wamamaye cyane mu gukina filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu ari mu Rwanda aho ku wa kane tariki 6 Ukuboza 2018 yasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi. Aha akaba yatanze ubutumwa bujyanye no guhamagarira amahanga kuza gusura u Rwanda bakihera ijisho ibyabereye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikijyanye na gahunda zazanye uyu mukinnyi wa filime mu Rwanda cyo nta kinini cyatangajweho cyane ko no ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi nta makuru na mba agaragaraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa