skol
fortebet

Umukinnyi wa filime z’ ibihinde yarohamye muri ’Piscine’ arapfa

Yanditswe: Monday 26, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Sridevi Kapoor wamamaye muri filime z’ibihinde yitabye Imana .
Urupfu rw’ uyu muhindekazi ni inkuru mbi mu matwi y’ abakunzi ba filime z’ ibihinde mu myaka irenga 30 ishize. Kapoor witabye Imana ku myaka 54 y’amavuko wamamaye cyane muri filimi zirimo Mr. India, Chandni, ChaalBaaz na Sadma n’izindi. Urupfu rwe rwamenyekanye ku wa 25 Gashyantare 2018 bitangajwe n’umuryango we nyuma gato y’aho yari yagiye mu bukwe bwa mwishywa we i (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Sridevi Kapoor wamamaye muri filime z’ibihinde yitabye Imana .

Urupfu rw’ uyu muhindekazi ni inkuru mbi mu matwi y’ abakunzi ba filime z’ ibihinde mu myaka irenga 30 ishize. Kapoor witabye Imana ku myaka 54 y’amavuko wamamaye cyane muri filimi zirimo Mr. India, Chandni, ChaalBaaz na Sadma n’izindi. Urupfu rwe rwamenyekanye ku wa 25 Gashyantare 2018 bitangajwe n’umuryango we nyuma gato y’aho yari yagiye mu bukwe bwa mwishywa we i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Nyuma yuko abafana be bose bumvishe ko umukinnyi wabo bakundaga yitabye Imana bahise bihutira kujya gufata mu mugongo abasigaye mu muryango we ndetse n’ ibyamamare bitandukanye birimo n’ abanyapolitiki nka Perezida w’ Ubuhinde Ram Nath Kovind, babinyujije kuri Twitter bavuze agahinda batewe n’urupfu rw’uyu mukinnyi wa filime z’ ibihinde .

Perezida Kovind yagize ati “Mbabajwe no kumva inkuru y’urupfu rw’icyamamare muri filimi Sridevi. Asigiye agahinda miliyoni nyinshi z’abakunzi ba filimi z’ibihinde. Uko yakinnye muri filimi nka Moondram Pirai na English Vinglish bizabere isomo abandi bakinnyi ba filime. Nihanganishishe umuryango we n’inshuti ze”

Urupfu rwa Sridevi Kapoor wakinnye filimi zirenga 300 ruje nyuma y’amezi 2 gusa muramu we nawe wamamaye muri filime Shashi Kapoor yitabye Imana .

Ibitekerezo

  • yitaba Imana ate se kandi basenga ibigirwamana ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa