skol
fortebet

Umukinnyi wa Filimi ukomeye mu Buhindi yasanzwe mu rugo rwe yiyahuye

Yanditswe: Sunday 14, Jun 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filimi wari mu bakomeye witwa Sushant Singh Rajput w’imyaka 34 yatumye abakunzi be bajya mu gahinda nyuma yo gusangwa mu rugo rwe yapfuye polisi ikemeza ko ashobora kuba yiyahuye.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wa filimi wari mu bakiri bato bari kwitwara neza yasanzwe mu rugo rwe ruherereye ahitwa Bandra mu mujyi wa Mumbai yapfuye bituma Polisi yemeza ko yiyahuye.

Uyu mugabo yapfiriye mu nzu ye iherereye mu cyumba cya 6 gusa nubwo Polisi yemeza ko yiyahuye nta butumwa nabumwe nyakwigendera yasize bugaragaza ko yiyahuye.

Polisi ya Mumbai yagize iti “Sushant Singh Rajput yapfuye yiyahuye,polisi yakoze iperereza.”

Itsinda ry’abafana b’uyu mugabo ryagize riti “Tubabajwe no kubamenyesha ko Sushant Singh Rajput atakiri kumwe natwe.Turasaba abafana be gukomeza kumusengera banishimire ubuzima bwe n’ibikorwa bye nkaho bikozwe mu kanya.”

Sushant Singh Rajput yiyahuye nyuma y’iminsi mike uhagarariye inyungu ze [Manager] nawe apfuye yiyahuye.Rajput yashyize hanze ubutumwa ari kumwihanganisha.

Abakinnyi ba Filimi bakomeye nka ba Shah Rukh Khan,Hrithik Roshan,Akshay Kumar n’abandi bakomeye muri Filimi z’Igihinde [Bollywood],banditse ko bashegeshwe n’urupfu rwa Sushant Singh Rajput.

Rajput yatangiye gukina filimi agaragara bwa mbere mu yitwa Kai Po Che muri 2014 nyuma agaragara mu zindi nka PK, Kedarnath, Shuddh Desi Romance na MS Dhoni: The Untold Journey.





Ibitekerezo

  • Abantu biyahura buri mwaka bagera hafi kuli 1 million.Bakoresha cyanecyane imbunda,umugozi cyangwa uburozi.Kubera ko bible ntacyo ivuga ku bantu biyahura kerekeye niba nabo bazazuka ku munsi w’imperuka,nta muntu numwe wahamya niba bazazuka cyangwa batazazuka.Icyo Yesu yahamije muli yohana 6:40,nuko abantu bose bumvira imana izabazura ku munsi w’imperuka,bagahembwa ubuzima bw’iteka.Bisobanura ko abantu bakora ibyo imana itubuza batazazuka kuli uwo munsi.Abandi batazazuka kandi nibo benshi,ni abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana,bakibwira ko "ubuzima gusa ari shuguri,politike,etc.."
    Abameze gutyo imana ibita "abanzi bayo" nkuko Yakobo 4:4 havuga,ndetse no muli 1 Yohana 2:15-17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa