skol
fortebet

Umukobwa byavugwaga ko ari we ugiye kurongorwa na Diamond yashyize ukuri hanze

Yanditswe: Thursday 30, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Jihan Dimack byavugwaga ko ari mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz, yashyize ukuri ahagaragara, abihakana avuga ko nta mukunzi afite kandi ko we n’uyu muhanzi ari inshuti zisanzwe ariko nta by’urukundo birimo.

Sponsored Ad

Ibi byaje nyuma y’uko Diamond Platnumz atangaje ko afite umukunzi mushya nyuma yo gutandukana na Tanasha ndetse akaba yifuza gushinga urugo.

Uyu mukobwa wabaye Miss Universe Tanzania 2016/2017, yatangarije itangazamakuru ryo muri Tanzania ko atari mu rukundo na Diamond uretse ko ari inshuti zisanzwe. Yagize ati:

Turaziranye kuko twebwi turi mu ruganda rumwe, ni umuntu nubaha cyane, ni umuntu mwiza kandi ukora cyane, ndamwubaha kandi ndamwishimira ariko ntabwo turi mu rukundo nk’uko abantu babitekereza, reka mbisobanure neza.

Jihan Dimack yakomeje avuga ko abyumva nk’abandi ariko ko atariko biri ko bategereza bakareba niba koko ari ukuri, agira ati:

Ni nk’ubusazi, nanakiriye telefoni ivuye mu Burusiya, bambwira ko bumvishe ko ngiye gukora ubukwe n’umuhanzi ukomeye. Buri umwe arimo kubivugaho ariko siko biri. Reka dutegereze turebe ariko ntabwo biri uko abantu babikeka.

Iyi nkuru yatijwe umurindi cyane nyuma y’uko nyina wa Diamond [Mama Dangote] na mushiki we Esma Khan bose yashyize ku nkuuta zabo za Instagram ifoto ya Jihan Dimack ari na byo byahise bikwirakwiza inkuru y’uko Diamond ari mu rukundo n’uyu mukobwa.

Ibitekerezo

  • Urukundo kuli aba Stars,nta kindi bivuga uretse kuryamana.Kuba Imana yaturemye ibitubuza ntacyo bibabwiye.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa