skol
fortebet

Umukobwa kubera kurangarira kuri WhatsApp cyane moto yamugongeye mu muhanda [ AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 13, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Uganda umukobwa yarangariye kuri WhatsApp mu muhanda ahita agongwa na Moto itwara abagenzi mu muhanda.

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umukobwa wagozwe n’umumotari nyuma yuko yari yarangariye muri Telefone arimo kuganira n’ inshuti ze kuri WhatsApp.

Uyu mukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 21 yavuze ko yaravuye i Kampala mu mujyi yerekeza iwabo mu rugo niko kugongwa na moto ikamukomeretsa ku kuguru kubera ko n’ umumotari wamugonze nawe yabanje kumubererekera amuha inzira gusa umukobwa nawe bikarangira yituye mu kinyabiziga Shampoma ikamwotsa ku kuguru telephone ye ikitura hasi abayitoye bakavuga ko iyi nkumi yari yarangariye kuri WhatsApp.

Umumotari wamugonze yavuze ko nawe yatunguwe cyane no kubona uyu mukobwa agenda arangariye muri telephone ye njyendanwa .

Ibi bibaye nyuma yuko Leta ya Uganda yari yahisemo uburyo bwo gusoresha buri muntu wese ukoresha imbuga nkoranyambaga kuko byamaze kumenyekana ko urubyiruko rwo muri Uganda rukunda cyane imbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp ndetse na Instagram nka zimwe mu mbuga basangaho amakuru atandukanye ndetse zinabafasha kuganira n’inshuti zabo .



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa