skol
fortebet

Umukobwa mwiza wakundanye na Wizkid yasubitse ubukwe yari afite kubera iraha

Yanditswe: Tuesday 19, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umukobwa wabaye umukunzi w’umuhanzi Wizkid witwa Sophie Alakija yasubitse ubukwe yari afite kugirango abashe gukomeza kwibera mu buzima bwa gikobwa yitabira ibirori n’ibitaramo ndetse akaba yaranavuzweho ko akunda kwibanira n’abagabo b’abakire.

Sponsored Ad

Sophie Alakija asanzwe ari umukinnyi wa filimi muri Nigeria aho yanamenyekaniye, ubu arandikwaho ibintu byinshi muri Nigeria, ndetse arimo no kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera kwikundira iraha n’ubuzima bw’ibitaramo n’ibirori. Sophie kandi akunze gushinjwa n’ibinyamakuru byo muri Nigeria ko akunda kugenda kugenda ashakisha abagabo b’abakire kugirango baryamane ubundi bamwihere amafaranga.

Umwe mu banzwi nk’aba blogger yanditse byinshi azi kuri Sophie Alakija ” Maze igihe negeranya amakuru k’umukinnyi wa filimi Sophie,umwaka ushize yasubitse ubukwe, yataye uwari kuzaba umugabo we kugirango abone uko yigumira mu buzima bwa gikobwa,niyo mpamvu yataye umuryango n’abana be babiri, niwe muntu ukunda ukunda utubyiniro mu mugi wa Lagos,” ibi ni bimwe mu byatangajwe ku wahoze ari umukunzi w’umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria.

Uyu mukobwa akunze kumva n’abagore benshi aho aba apanga ibihe bitandukanye n’abagabo babandi ngo basohokane ahantu hatandukanye cyane cyane nyuma y’ibihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa