skol
fortebet

Umukobwa uba muri Canada witeguraga gukora ubukwe na mubyara wa Jules Sentore yavuze amagambo yateye benshi ikiniga ubwo bamusezeragaho bwa nyuma

Yanditswe: Friday 11, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umukunzi w’umuhanzi King Bayo uherutse kwitaba Imana yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rw’umukunzi we yiteguraga kuzabana nawe mu mwaka utaha.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane Tariki 10 Ukuboza 2020 nibwo habaye umuhango wo guherekeza bwa nyuma umuhanzi Ishimwe Frank Soumare uherutse kwitaba Imana.

King Bayo yitabye Imana mu gihe yateguraga ubukwe n’umukunzi we witwa Aline usanzwe aba ari muri Canada. Bwari kuzaba muri Nyakanga 2021.

Uyu mukobwa waje mu muhango wo kumushyingura n’ubwo intimba n’agahinda bitari bimworoheye yahawe umwanya agira icyo avuga kuri nyakwindera yari yarahaye umutima we.

Ku nshuo ya nyuma bavuga ngo King Bayo yari arembye cyane ndetse atabasha kuvuga atura Imana isengesho ariko imukunda kumurusha iramujyana.

Murekatete Aline, witeguraga kurushinga na King Bayo yavuze ijambo rye ryakoze ku mitima ya benshi

Yavuze ko nta kintu cyiza cyabaye mu buzima bwe nko gukundana na nyakwigendera, ndetse ko yari afite amatsiko menshi yo kubana na we mu kwezi kwa Nyakanga 2021.

Ati “Ndashima Imana yazanye Frank mu buzima bwanjye, yari inshuti nziza, yambereye umuntu udasanzwe, yambaye hafi ubwo nari mukeneye ndabimushimira, yari umukunzi wanjye namukundaga nari mfite amatsiko kuzamarana iminsi y’ubuzima bwanjye bwose hamwe na we nari nishimiye kuzamwereka ababyeyi nari mfitiye amatsiko ukwezi kwa Nyakanga.”

Nk’abandi bose bagarutse ku buzima bwa King Bayo, umukunzi we Aline nawe yavuze ko yari umuhungu mwiza kandi w’imfura.

Ati “Yari imfura cyane ntabwo mbivuga kuko yagiye. Ndibuka mubona bwa mbere natashye mbwira murumuna wanjye nti nabonye umuhungu mwiza cyane.”

King Bayo wamenyekanye cyane mu ndirimbo Diarabi yafatanyije na Jules Sentore akaba ari na mubyara we na Ruti Joel, yitabye Imana afite imyaka 33.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa