skol
fortebet

Umukobwa ufite imiterere idasanzwe y’ikibuno wahoze akundana na Davido yatigishije imbuga nkoranambaga kubera amafoto yashyize hanze[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Faith Nketsi wahoze ari mu rukundo n’umuhanzi Davido yavugishije benshi kubera amafoto yashyize hanze agaragaza imiterere ye ikundwa na bimwe mu byamamare byo muri Nigeria.

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi Faith Nketsi kuri ubu ukunzwe n’abagabo benshi kubera ubwiza bwe ndetse n’ikimero akaba yarigeze kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi Davido kuri ubu yongeye kwigarurira imbuga nkoranyambaga n’amafoto yifotoje mu buryo budasanzwe.

Uyu mukobwa usanzwe akora akazi ko kwerekana imideli mu bihugu bitandukanye birimo Amerika abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze amafoto agaragaza yambaye umwenda umwegereye bamennyeho amazi aho bensi bemeje ko yashakaga gutera irari abantu b’igitsina gabo.

Mu bitekerezo bitandukanye bashyizwe kuri iyi foto benshi bemeje ko ibyo yakoze ari uburyo bwo gushaka uko yavugwa mu itangazamakuru kubera ko amaze igihe atavugwa mu gihe abandi bemeje ko ashaka kongera kwiyereka bamwe mu bagabo bakundanye ko ari mwiza bityo bigatuma bamugarukira.

Uyu mukobwa twakwibutsa ko yagiye avugwa mu rukundo n’abahanzi batandukanye barimo Davido aho uyu mukobwa yigeze kugaragara arimo gusomana n’uyu muhanzi ifoto yanavuzweho byinshi mu itangazamakuru ryo muri Nigeria.

REBA AMWE MU MAFOTO YASHYIZE HANZE YAVUGISHIJE BENSHI:


Ibitekerezo

  • Abarwayi bo mu mutwe ibyo nibyo mereka. abagabo !!!!!sinzi iryacu uko rihana, bariya bambara ubusa bahena, kugasozi aliko nkirya Uganda ahanishwa igifungo kimyaka 10 uwerekana innyoye, kukarubanda icyo kirakwiye *

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa