skol
fortebet

Umukobwa uherutse gutorerwa kugira ikibuno cyiza ku isi yavugishije benshi kubera amafoto yashyize hanze ari kwishimira intsinzi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 05, Oct 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Suzy Cortez uherutse gutwara ikamba ry’umukobwa ufite ikibuno cyiza ku isi [Miss BumBum] yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto agaragaza uburanga bwe yashyize hanze.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uherutse kuvugwa cyane mu binyamakuru,yahise atemberera muri Mexico aho yahise ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho agaragaza imiterere ye.

Suzy yifotoreje muri Hotel yasohokeyemo yitwa Hotel Renaissance Cancun Resort & Marina,aho yagaragaje ikibuno cye cyamugize icyamamare.

Abakunzi be bakomeje kwiyongera bamugaragarije ko bishimiye amafoto ye binyuze mu bitekerezo bayatanzeho ndetse bakomeza kumushimagiza by’umwihariko kubera ikibuno cye.

Umwe mu bafana be yagize ati “Ni wowe mukobwa mwiza mu beza bose.”

Undi yahise agira ati “Uri umwamikazi w’ubwiza.yunganirwa n’uwagize ati “Urashyushye.”

Abagera ku bihumbi 24 bakanze like kuri aya mafoto y’uyu mukobwa mu gihe gito ayashyizeho.

Suzy Cortez yatowe nk’umukobwa ufite ikibuno cyiza ku isi ku nshuro ya kabiri mu minsi ishize ahita ahabwa akayabo k’ibihumbi 10 by’amapawundi nk’igihembo ariyo yamufashije gusohokera Mexico.Asanzwe akora akazi ko kwifotoza amafoto akurura abagabo agacuruzwa mu binyamakuru.




Ibitekerezo

  • Koko bible ivuga ukuri,iyo ivuga ko mu minsi y’imperuka abantu bazaba bakunda "ibinezeza" (pleasures).Mwibaze namwe gutorerwa ko wagize IKIBUNO kiza !!! Ni iminsi y’imperuka nyine.
    Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa