skol
fortebet

Umukobwa ukunze kugarara mu mashusho y’indirimbo nyarwanda yashyize hanze amafoto yambaye mu buryo budasanzwe

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa uzwi nka Jane ukunze kugaragara mu mashusho y’ indirimbo z’abahanzi nyarwanda yashyize hanze amafoto yambaye isutiye ndetse n’ikabutura.

Sponsored Ad

Bazu Jane wamenyekanye mu mashusho y’indirimbo nyarwanda zirimo Sorry Mama y’umuhanzi Mento Africa afatanyije na Aime Bluestone ndetse na Asalam alaikoum y’umuraperi Mukadaff yifashishije urukuta rwe rwa facebook yashyize hanze amafoto harimo imwe yifotoje yambaye ikabutura ndetse n’isutiye ibintu bitamenyerewe mu Rwanda.

Mu kiganiro Twagiranye na Jane nyuma yo gushyira kuri konte ye ya facebook aya mafoto twamubajije impamvu yashyize hanze amafoto yiyabitse kuriya adusubiza ko yabikoze nkuko abandi bifotoza amafoto bakayashyira hanze ,gusa we ngo yabikoze mu buryo bwo kwinezeza ntakindi kubyihishe inyuma,abajijwe kubijyanye no kuba yishe umuco nyarwanda yasubije ko biriya bisanzwe.

Yagize ati” Ntakintu kibi kiyagaragaramo [….] Biriya ni ibisanzwe”


Ibikorwa byo kwifotoza amafoto bamwe mu bakobwa biyambitse imyambaro idasanzwe yagiye igarukwaho kenshi aho bamwe babifata nko kwica umuco nyarwanda gusa hari n’abandi bavugako babikora mu rwego rwo kwishakira amaronko aho batanze ingero zitandukanye zirimo nk’abanyamideli bakorana amasezerano na kampanyi zikomeye mu rwego rwo kuzifasha kwamamaza ibikoresho byabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Hari n’abandi babikora mu rwego rwo kugirango bamamare ku mbuga nkoranyambaga cyangwa bafite izindi nyungu zabo ,Gusa Jane we yavuze ko atabarizwa muri abo kuko ari umukobwa uzi neza umuco ndetse wiyubaha cyane.

ZIMWE MU NDIRIMBO TWAVUZE HARUGURU YAGARAGAYEMO:


Ibitekerezo

  • Ubu se arashaka iki koko ko tumuzi !
    Big up Jane!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa