skol
fortebet

Umukobwa ukunzwe n’abagabo benshi muri Kenya yageze mu Rwanda mu ibanga [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Corazon Kwamboka umukobwa ukunzwe kubera uburanga bwe yagaragaye mu Rwanda kuri Hoteli ya Des Mille Collines aho yarari mu cyumweru cyo kwishimira isabukuru ye y’amavuko.

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi ndetse akaba n’umunyamategeko mu gigugu cya Kenya Corazon Kwamboka yashyize ifoto ye kuri instagram avuga ko yageze kuri imwe muri hoteli ikunzwe mu Rwanda izwi nka Des Mille Collines.

Uyu mukobwa ukurikiwe n’imbaga y’abantu barenga ibihumbi 326 [Followers] kuri instagram yavuze yageze mu Rwanda ubwo yari yaje gusura iki gihugu cy’imisozi igihumbi ndetse kwizihiza isabukuru ye y’amavuko aho yavuze ko yaryohewe n’uburyo u Rwanda ruteye ndetse ko buri kimwe cyaho yakishimiye.

Kwamboka wageze mu Rwanda mu ibanga ejo hashize nibwo yatangaje ko mu gihe kingana n’icyumweru yarahamaze yishimye cyane ndetse ku mugoroba wo kuriki cyumweru aribwo yafashe rutema ikirere yerekeza mu gihugu cy’iwabo muri Kenya mu kazi .

Twakwibutsa ko uyu Kwamboka ari umwe mu bakobwa bakundwa kubera ubwiza n’ikimero cye aho afite impamya bumenyi y’ikirenga mu bijyane n’amategeko ndetse mu minsi yashyize yatangaje ko yabonye umukunzi aho bari mu mwiteguro yo gukora ubukwe.



Ibitekerezo

  • ariko murasetsa uburanga se burihe cyangwa uburanga kuri mwe ni amabuno hahaha sha uyu rwose ntakigenda iyo mifutu nataho itaba ntimuzi kureba pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa