skol
fortebet

Umukobwa ukunzwe n’abagabo benshi muri Kenya yandagajwe azira kwigira umwana

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Huddah Monroe wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye y’urukozasoni, ubu akaba ari mu ntambara y’amagambo n’abafana be bamushinja kwigabanyiriza imyaka.

Sponsored Ad

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Huddah yagize ati “Umwaka urarangiye, mu minsi ine ishije nujuje imyaka 23”. Ibi abafana babyuririryeho bamushinja kwigabanyiriza imyaka.

Abafana bamwibukije ko ubwo yahagarariraga igihugu cya Kenya muri BBA (Big Brother Africa) mu mwaka wa 2013, ngo yatangazaga ko afite imyaka 21, none mu gihe hashize imyaka itanu akaba avuga ko yiyongereyeho ibiri.

Ubwo yabonaga abafana bakomeje kumugabaho ibitero by’amagambo yabasubije agira ati ‘izakomeza ibe 23 kugeza mfuye”.

Uwitwa Funmi yagize ati “imyaka 23 buri mwaka, ku buzima bwacu!”. Belinda na we ati “Huddah abaye afite 23 ubwo njye naba ndi urusoro”.

Huddha ni umunyamideli umaze kubaka izina muri Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko benshi bakaba bamuziho gukoresha amagambo akakaye ku mbuga nkoranyambaga bamwe basesenguramo aganisha ku busambanyi.

Uyu mukobwa akaba aherutse gutangaza ko adahamya 100% ko amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga akurura benshi, gusa na none ko ibyo akora byose aba ari mu kazi, ko amafoto ye y’ubwambure ashyira hanze ahanini aba yayishyuriwe, hagamijwe kwamamaza ibikorwa by’abakiriya be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa