skol
fortebet

Umukobwa ushaka guhatana n’abandi muri Miss Rwanda 2019 agomba kuba atarigeze abyara

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda yashyize hanze itangazo rimenyesha abakobwa bifuza guhatanira rino kamba mu mwaka wa 2019 harimo no kuba umukobwa wese uzaryitabira agomba kuba atarigeze abyara , yararangije amashuri yisumbuye no kuba afite imyaka 18 kugeza kuri 24 y’amavuko.

Sponsored Ad

Kuro uyu wa kabiri taliki ya 20 Ugushyingo 2018, Rwanda Inspiration Back Up ifite mu nshyingano zayo zo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda ,yashyize hanze itangazo rimenyesha abakobwa bifuza guhatanira irikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 ko kwiyandikisha bizatangira kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2018.

Muri iri tangazo ryashyizwe hanze bavuze ko kuva mu 2009 ryatangiye gukorwa rishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi birimo ubwiza,umuco n’ubwenge kandi bagiye kubikomeza no kubiteza imbere mu buryo bwisumbuyeho.

Bimwe mu bizashingirwaho ku bakobwa bifuza kwiyandikisha muri iri rushanwa harimo nko kuba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ari hagati y’imyaka 18-24, arangije amashuri yisumbuye, avuga neza Ikinyarwanda ndetse n’urundi rurimi mpuzamahanga nk’Igifaransa cyangwa Icyongereza, atari munsi y’uburebure bwa metero 1.70.

Dore ibindi umukobwa ushaka guhatanira ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2019 agomba kuba yujuje:

Ari umunyarwandakazi afite ibyangombwa

Afite Imyaka hagati ya 18-24

Byibuza yararangije amashuri yisumbuye

Azi neza Ikinyarwanda ndetse na rumwe mu ndimi eshatu zemewe mu Rwanda (Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Igiswahili)

Afite metero 1.70

Afite ’Body mass index’ (18.5-24.9)

Atarigeze abyara

Yiteguye kuba mu Rwanda mu mwaka wose yamarana ikamba

Yiteguye kudakora ubukwe mu gihe cy’umwaka amarana ikamba

Yiteguye guhagararira u Rwanda aho ariho hose bikenewe

Kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza y’abategura Miss Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa