skol
fortebet

Umukobwa w’ikizungerezi watwaye umugabo wa Cardi B bigatuma batandukana yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 06, Dec 2018

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri taliki ya 04 Ukuboza 201, nibwo umuraperi Cardi B yatangaje ko atagikundana n’umugabo we Offset bari bamaze umwaka babana ndetse banabyaranye umwana w’umukobwa muri Nyakanga uyu mwaka.

Sponsored Ad

Umukobwa w’ikizungerezi witwa Summer Bunni w’imyaka 20 yashyize hanze amashusho ari kurira ndetse asaba imbabazi Cardi B ko ariwe watumye atandukana n’umugabo we kuko yamusabye ko yashaka undi mukobwa akabasambanya ari 2.

Yagize ati “Ntabwo nari nziko bakundana cyane.mfite ikimwaro gikomeye.Ntabwo nari ngambiriye gutandukanye umuryango wishimye.”

Cardi B yahagaritse urukundo rwe na Offset nyuma yo kubona ibaruwa ndende uyu mugabo we yandikiye uyu mukobwa Bunniamusaba ko yashaka undi mukobwa akazabasambanya ari 2.

Offset yakoze aya mahano muri Kamena uyu mwaka,ni ukuvuga ukwezi kumwe mbere y’uko Cardi B abyara,niko guhuza aba bakobwa 2 ngo baryamane.

Summer Bunni yavuze ko atari azi ko Cardi B akunda Offset cyane ariko yizeye neza ko uburibwe afite bw’uko yamutwaye umugabo buzashira.

Uyu mugabo wa Cardi B yasabye Bunni ko yamushakira umukobwa witwa Cuban Doll bakazahura akabasambanya bombi.

Bunni yakoze amahano ashyira ubutumwa bwose yandikiwe na Offset kuri Instagram abimenyesha Cardi B nawe ahita asezerera uyu mugabo we Offset uririmba mu itsinda rya Migos.


Summer Bunni watwaye umugabo wa Cardi B

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa