Umukobwa w’uburanga ukomoka muri Congo niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa ahigitse abandi b’uburanga barimo umunyarwandakazi[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 28 December 2018 Yasuwe: 3851

Miss Dorcas Kasinde umukobwa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yegukanye ikamba rya Miss Africa ryaberaga ahitwa Calabar muri Nigeria atsinze abandi bakobwa bo mu bihugu 25 by’uyu mugabane barimo na Irebe Natacha Ursule wari waserukiye u Rwanda.


Ibi birori byabereye ahitwa Calabar International Conference Centre , Miss Dorcas Kasinde wari uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahawe ikamba akurikirwa n’Umunya-Nigeria witwa Chimamaka Goodness Nnaemeka wagizwe igisonga cya mbere ndetse n’umunya-Zambia, Gladys Kayumba wabaye igisonga cya kabiri. Abandi bakobwa bari baje mu myanya itanu ni Harrietta Alpha wo muri Sierra Leone na Dela Yawo Seade wo muri Ghana. Ghana.

Ni ijoro ritahiriye umunyarwandakazi Irebe Natacha Ursule cyane ko atabashije no kugera muri batanu ba mbere mu gihe Muthoni Fiona Naringwa wari uhagarariye u Rwanda umwaka ushize wa 2017 we yabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Ico gihe ikamba ryegukanywe n’umukobwa ukomoka muri Bostwana witwa Base Balopi.

Abakobwa batanu ba mbere

Miss Dorcas Kasinde wari uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watsindiye iri kamba rya Miss Africa 2018 yahise ahembwa amadorali 35,000 $ n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV.

Irebe Natacha umunyarwandakazi wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa



Tiwa Savage niwe wari watumiwe nk’umuhanzi ugomba gususurutsa abari bitabiriye uyu muhango

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyarwandakazi uherutse kwiyamamariza kuba Miss Rwanda yakoze n’amahano...

Isimbi Noeline wamenyekanye kubera ubuhamya bukomeye bw’ubuzima yanyuzemo...
19 March 2019 Yasuwe: 23847 7

Reba umukinnyikazi wa Filime wo muri Nigeria wavuze ko imiterere idasanzwe...

Umukinnyi wa Filime mu gihugu cya Nigeria uzwi nka Pat Agwu yatangaje ko...
19 March 2019 Yasuwe: 5550 0

Sheebah Karungi yatunguye benshi muri Uganda bitewe n’imyambarire yagaragaye...

Umuhanzikazi Sheeban Karungi uri mu bakunzwe muri Uganda yatunguye benshi...
19 March 2019 Yasuwe: 5566 1

Umuryango wa David Beckham uri mu byishimo kubera ko umwana wabo w’imyaka 16...

Umuryango wa David Beckham wahoze ari umukinnyi wa ruhago ukomeye ndetse...
19 March 2019 Yasuwe: 4532 0

Harmonize yavuze ku bivugwa ko yaba afite umugambi wo kwirukana Diamond...

Harmonize, umwe mu bahanzi b’abahanga bakunzwe cyane mu gihugub cya...
19 March 2019 Yasuwe: 3010 0

Hamisa Mobetto yahaye gasopo abakomeje kumushyira mu majwi we na...

Umunyamideli Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz yikomye abantu...
19 March 2019 Yasuwe: 2337 0