skol
fortebet

Umukobwa wa Arnold Schwarzenegger yashyingiranywe n’umukinnyi wa Filimi ukomeye

Yanditswe: Tuesday 11, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukobwa wa Arnold Schwarzenegger witwa Katherine yaciye ibintu kuri Instagram kubera ifoto yashyize hanze igaragaza ubukwe bwe n’umugabo wakinnye muri Avengers: Endgame witwa Chris Pratt.

Sponsored Ad

Kuwa 09 Kamena uyu mwaka nibwo aba bombi bakoze ubukwe imbere y’Imana,imiryango yabo ndetse n’inshuti zabo nkuko uyu mukobwa yabitangaje kuri Instagram ye.

Katherine nawe yiganye se yari asanzwe ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Hollywood,umwuga asangiye n’uyu mugabo we mushya.

Abinyujije kuri Instagram Katherine yagize ati “Ejo hashize wari umunsi udasanzwe mu buzima bwacu.Twabaye umugabo n’umugore imbere y’Imana,imiryango ndetse n’inshuti zacu.Byari bishimishije cyane.Ni umugisha kuba twinjiye muri ubu buzima bushya.Turashimira inshuti zacu zatumye tubigeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa